Rickman Manrick yagarutse ku itandukaniro rikomeye abona hagati y’imyitwarire y’abakobwa bo mu gihugu cya Suwede n’iy’abakobwa bo muri Uganda, cyane cyane mu mujyi wa Kampala, mu bijyanye n’urukundo n’imikoreshereze y’amafaranga.
Mu kiganiro yagiranye na Flavia Namulindwa, Rickman yavuze ko abakobwa bo muri Suwede badaha amafaranga agaciro kenshi mu rukundo nk’uko bikunze kugaragara ku bakobwa benshi bo muri Kampala. Yagaragaje ko abagore bo muri Suwede baha agaciro cyane ubwigenge, inshingano zabo bwite no kungana mu mubano.
Ati: “Abakobwa bo muri Suwede buri wese agira inshingano ze. Ushobora kujya muri resitora ukishyura wenyine, ntibibagoranye, ejo wagaruka akagusubiza amafaranga igihe ari we wishyuye. Ni ibintu bisanzwe.”
Yakomeje asobanura ko no mu bijyanye n’amafaranga akomeye nko kwishyura inzu, abashakanye cyangwa abakundana muri Suwede babigabana ku rugero rungana (50-50), aho buri wese atanga uruhare rwe, ibintu avuga ko bidakunze kuboneka ku bagore benshi bo muri Uganda.
Ati: “N’iyo ari inzu, buri wese yishyura igice cye. Ibyo hano ntibikunze kubaho.”
N’ubwo yagaragaje iri tandukaniro, Rickman Manrick yashimangiye ko atavuga ko umuco wo gukundana muri Uganda ari mubi. Ahubwo yavuze ko abagabo benshi muri Uganda bafasha abagore babo mu buryo bw’amafaranga, ariko anenga icyo yise kwishyira hejuru bikabije.
Ati: “Hano ni umugabo ugomba gutanga byose. Ibyo ndabizi kandi sinabihakana, ariko kwishyira hejuru birenze urugero si byiza. Umugabo ahora agerageza guha umugore we urukundo, n’iyo yaba adafite byinshi.”
Yagarutse no ku mubano we wa mbere na Sheilah Gashumba, avuga ko basangiranaga byinshi ariko amafaranga atigeze aba ikintu cy’ingenzi hagati yabo. Yasobanuye ko Sheilah yari asanzwe afite ubushobozi buhagije, bityo ko atigeze yumva ari ngombwa kumuha amafaranga.
Ati: “Sinigeze muha amafaranga kuko yari asanzwe afite menshi. Ahubwo namuhaga ibindi bintu bifite agaciro, nko kumugira inama z’ubuzima, kumuha amahoro no kumwubaha mu bwisanzure bwe.”
Ibi byavuzwe na Rickman Manrick byakomeje gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku ruhare rw’amafaranga mu rukundo rwo muri Afurika n’urwo mu bihugu by’i Burayi.



