29.8 C
Africa
Dinsdag, April 21, 2026
HomeImyidagaduroImyambarire yavugishije benshi ihagarika igitaramo cya Winnie Wa Mummy abafana basigara mu...

Imyambarire yavugishije benshi ihagarika igitaramo cya Winnie Wa Mummy abafana basigara mu rungabangabo

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

 

Umuhanzikazi Winnie Wa Mummy, amazina ye nyakuri Winnie Nakafeero, yagize ibihe bibi cyane mu gitaramo cya CBS FM Enkuuka Bwaguugwa, ubwo yajyaga ku rubyiniro agahita akurwaho imbura gihe , bitera impaka mu bitabiriye igitaramo.

Winnie Wa Mummy yari yageze ku rubyiniro aje gufatanya na Mudra mu ndirimbo bakoranye. Indirimbo itangiye, amajwi yahise acika, Mudra akomeza gususurutsa imbaga y’abafana wenyine.

Mu gihe Winnie yari ategereje ko amajwi agaruka, abategura igitaramo bazanye ikote rirerire ry’umukara, bamusaba kuryambara. Nyuma y’igihe gito, yahise asabwa kuva ku rubyiniro burundu, mu byavuzwe ko byatewe n’imyambarire ye yavuzwe ko idakwiye, cyane cyane ko Nyiricyubahiro Umwami wa Buganda, Kabaka Ronald Mwenda Mutebi II, yari akiri aho igitaramo cyabereye.

Iyi yari inshuro ya kabiri Winnie Wa Mummy agaragaye mu gitaramo cya Enkuuka cya CBS FM, cyakora, bitandukanye n’uburyo yari yaritwaye mu mu cyatambutse kuko icyo gihe yari yashimishije abacyitabiriye.

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here