Abanyarwanda batuye muri Uganda bahuriye mu gitaramo cyihariye cyabereye kuri Lugogo Cricket Oval ku wa Gatandatu tariki ya 03 Mutarama 2026, mu gikorwa cyari kigamije kwizihiza umuco, ubumwe n’ubwiyunge bwabo.
Iki gitaramo cyateguwe n’ihuriro ry’Abanyarwanda bo muri Uganda ryitwa “Abavandimwe”, rigizwe n’Abanyarwanda bavukiye ndetse bagakurira muri icyo gihugu. Iri huriro rifite intego yo kurinda umuco wabo, guteza imbere ubumwe, no gufashanya mu bibazo bitandukanye bahura na byo, birimo n’ibijyanye n’irangamimerere.
Abavandimwe bayobowe na Frank Gashumba, bakaba bahuriye muri iki gitaramo cya mbere cyahuje Abanyarwanda benshi bazwi nka “Banyarwanda” batuye muri Uganda. Icyaranze cyane iki gikorwa ni uko abacyitabiriye bose bari bambaye imyambaro yera, igaragaza amahoro, ubumwe n’icyizere cy’ejo hazaza.
Iki gitaramo cyasusurukijwe n’abahanzi batandukanye, barimo n’umuhanzi w’icyamamare muri Uganda no mu karere, Eddy Kenzo, watumye abacyitabiriye bishimira cyane uyu munsi w’amateka.
Ku nshuro ya mbere iki gikorwa kibaye, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na we yageneye ubutumwa Abavandimwe, abashimira uruhare bagize mu kumushyigikira mu bihe byo kwiyamamaza, ndetse abizeza ko azi ibibazo bahura na byo kandi ko akomeje gushaka ibisubizo bigamije kubikemura.
Imibare igaragaza ko muri Uganda hari Abanyarwanda barenga miliyoni 11, bakaba bari mu moko 24 yemewe n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu, bigaragaza uruhare rukomeye bagira mu mibereho n’iterambere rya Uganda.




