22.7 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomeImyidagaduroAmagambo ya Bebe Cool kuri Tracey Melon yateje uburakari, bamwe bamushinja kutagira...

Amagambo ya Bebe Cool kuri Tracey Melon yateje uburakari, bamwe bamushinja kutagira ikinyabupfura

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Mu minsi ishize, amagambo yatangajwe n’umuhanzi ukomeye muri Uganda, Bebe Cool, ku muhanzikazi Tracey Melon yateje impaka ndende mu bakunda umuziki, benshi bagaragaza ko atari ay’icyubahiro gikwiye.

Ibi byabaye mu gihe Bebe Cool yashyiraga hanze urutonde rw’abahanzi bagaragaje umwihariko mu mwaka ushize. Abajijwe icyo atekereza kuri Tracey Melon, yavuze ko atamuzi nubwo akunze kumva izina rye.

Yagize ati: “Uyu muhanzi sinamuzi, ariko mpora numva izina Tracey Melon. Sinamuzi, ariko izina ndarizi.”

Aya magambo ntiyakiriwe neza na benshi, cyane cyane abakurikirana umuziki wa Uganda, bibaza uko umuhanzi umaze igihe kirekire atamenya Tracey Melon, nyamara amaze kugaragaza umusaruro ugaragara.

Tracey Melon amaze kwigaragaza cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe nka “Ogenda Kukilaba,” “Tovayo” na “Kakana”, zose zimaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni imwe kuri YouTube, bikamushyira mu cyiciro cy’abahanzi bari kuzamuka neza mu muziki w’igihugu.

Mu gihe benshi bateganyaga ko Tracey Melon yasubiza amagambo ya Bebe Cool mu buryo bukakaye, yahisemo inzira itandukanye irangwa n’ituze n’ubunyamwuga. Yashimiye kuba yaravuzwe, anavuga ko ibyo byamubereye imbarutso yo gukomeza kwiyubaka no kurushaho kumenyekana.

Yagize ati: “Ndashimira kuba Tracey Melon yaravuzwe muri uyu mwaka. Ngomba gukomeza gukora cyane kugira ngo abantu bamenye izina ryanjye n’isura yanjye, kuko hari abamenya indirimbo ariko ntibamenye izina, abandi bakamenya izina ariko ntibamenye isura.”

Iyi myitwarire ya Tracey Melon yashimwe na benshi, bavuga ko yerekanye ko iterambere rishingira ku bikorwa kuruta amagambo. Mu gihe amagambo ya Bebe Cool yakomeje kuvugisha benshi muri iki gihugu.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here