Mu minsi ishize, amagambo yatangajwe n’umuhanzi ukomeye muri Uganda, Bebe Cool, ku muhanzikazi Tracey Melon yateje impaka ndende mu bakunda umuziki, benshi bagaragaza ko atari ay’icyubahiro gikwiye.
Ibi byabaye mu gihe Bebe Cool yashyiraga hanze urutonde rw’abahanzi bagaragaje umwihariko mu mwaka ushize. Abajijwe icyo atekereza kuri Tracey Melon, yavuze ko atamuzi nubwo akunze kumva izina rye.
Yagize ati: “Uyu muhanzi sinamuzi, ariko mpora numva izina Tracey Melon. Sinamuzi, ariko izina ndarizi.”
Aya magambo ntiyakiriwe neza na benshi, cyane cyane abakurikirana umuziki wa Uganda, bibaza uko umuhanzi umaze igihe kirekire atamenya Tracey Melon, nyamara amaze kugaragaza umusaruro ugaragara.
Tracey Melon amaze kwigaragaza cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe nka “Ogenda Kukilaba,” “Tovayo” na “Kakana”, zose zimaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni imwe kuri YouTube, bikamushyira mu cyiciro cy’abahanzi bari kuzamuka neza mu muziki w’igihugu.
Mu gihe benshi bateganyaga ko Tracey Melon yasubiza amagambo ya Bebe Cool mu buryo bukakaye, yahisemo inzira itandukanye irangwa n’ituze n’ubunyamwuga. Yashimiye kuba yaravuzwe, anavuga ko ibyo byamubereye imbarutso yo gukomeza kwiyubaka no kurushaho kumenyekana.
Yagize ati: “Ndashimira kuba Tracey Melon yaravuzwe muri uyu mwaka. Ngomba gukomeza gukora cyane kugira ngo abantu bamenye izina ryanjye n’isura yanjye, kuko hari abamenya indirimbo ariko ntibamenye izina, abandi bakamenya izina ariko ntibamenye isura.”
Iyi myitwarire ya Tracey Melon yashimwe na benshi, bavuga ko yerekanye ko iterambere rishingira ku bikorwa kuruta amagambo. Mu gihe amagambo ya Bebe Cool yakomeje kuvugisha benshi muri iki gihugu.



