27.7 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomeImyidagaduro“Arenze kuririmba gusa” — Minisitiri Nduhungirehe ashimangira igikundiro cya Israel Mbonyi nyuma...

“Arenze kuririmba gusa” — Minisitiri Nduhungirehe ashimangira igikundiro cya Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye ku nshuro ya kabiri

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko umuhanzi Israel Mbonyi arenze kuba umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma yo kongera kwitabira igitaramo cye “Icyambu” ku nshuro ya kabiri.

Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabivuze nyuma yo kuba umwe mu bihumbi by’abitabiriye igitaramo “Icyambu” cya kane, cyabereye muri BK Arena ku munsi wa Noheli, umunsi abakristu bibukaho ivuka ry’Umukiza Yesu Kristu. Iki gitaramo cyongeye kugaragaza ubudasa bwa Israel Mbonyi nk’umuhanzi umaze kugera ku rwego rwo hejuru mu muziki wo kuramya Imana.

BK Arena yongeye kuzura iruzura, aho Israel Mbonyi yamaze amasaha arenga ane aririmba, asabana n’abafana be, anabagezaho ubutumwa bwubaka umutima n’ukwemera. Abitabiriye iki gitaramo bagaragaje igikundiro gikomeye uyu muhanzi afitiye Abanyarwanda, baririmba indirimbo ze ijambo ku rindi, bigaragaza ko zamaze kuzimira mu mitima ya benshi.

Amb. Nduhungirehe, wari witabiriye iki gitaramo ari kumwe n’abo mu muryango we, yagize ati:“Mu BK Arena yuzuye, kumara amasaha ane aririmba, asabana n’abitabiriye igitaramo, Israel Mbonyi arenze kuba umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.”

Si ubwa mbere Minisitiri Nduhungirehe agaragaje ko yishimira uyu muhanzi. No mu mwaka ushize, ubwo yitabiraga “Icyambu Season III”, yari yamushimiye byimazeyo, agaragaza ko Israel Mbonyi ari umuhanzi wihariye ufite impano idasanzwe.

Icyo gihe, Nduhungirehe yari yagize ati:
“Ni umukozi w’Imana, umunyakuri, umuhanga ku rubyiniro, umuhanzi twahaweho Imana, umutaramyi utananirwa ni ubuhamya bugenda.”

Aya magambo y’ishimwe yateye Israel Mbonyi amarangamutima akomeye, na we agaragaza ko ashimishijwe bikomeye no gushimirwa n’umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda. Yagize ati:
“Mwakoze cyane nyakubahwa, bivuze kinini kuba twari kumwe mu Cyambu Live Concert III.”

Igitaramo “Icyambu” cy’uyu mwaka wa 2025 kivugwa ko cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 10 muri BK Arena.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here