Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko umuhanzi Israel Mbonyi arenze kuba umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma yo kongera kwitabira igitaramo cye “Icyambu” ku nshuro ya kabiri.
Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabivuze nyuma yo kuba umwe mu bihumbi by’abitabiriye igitaramo “Icyambu” cya kane, cyabereye muri BK Arena ku munsi wa Noheli, umunsi abakristu bibukaho ivuka ry’Umukiza Yesu Kristu. Iki gitaramo cyongeye kugaragaza ubudasa bwa Israel Mbonyi nk’umuhanzi umaze kugera ku rwego rwo hejuru mu muziki wo kuramya Imana.
BK Arena yongeye kuzura iruzura, aho Israel Mbonyi yamaze amasaha arenga ane aririmba, asabana n’abafana be, anabagezaho ubutumwa bwubaka umutima n’ukwemera. Abitabiriye iki gitaramo bagaragaje igikundiro gikomeye uyu muhanzi afitiye Abanyarwanda, baririmba indirimbo ze ijambo ku rindi, bigaragaza ko zamaze kuzimira mu mitima ya benshi.
Amb. Nduhungirehe, wari witabiriye iki gitaramo ari kumwe n’abo mu muryango we, yagize ati:“Mu BK Arena yuzuye, kumara amasaha ane aririmba, asabana n’abitabiriye igitaramo, Israel Mbonyi arenze kuba umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.”
Si ubwa mbere Minisitiri Nduhungirehe agaragaje ko yishimira uyu muhanzi. No mu mwaka ushize, ubwo yitabiraga “Icyambu Season III”, yari yamushimiye byimazeyo, agaragaza ko Israel Mbonyi ari umuhanzi wihariye ufite impano idasanzwe.
Icyo gihe, Nduhungirehe yari yagize ati:
“Ni umukozi w’Imana, umunyakuri, umuhanga ku rubyiniro, umuhanzi twahaweho Imana, umutaramyi utananirwa ni ubuhamya bugenda.”
Aya magambo y’ishimwe yateye Israel Mbonyi amarangamutima akomeye, na we agaragaza ko ashimishijwe bikomeye no gushimirwa n’umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda. Yagize ati:
“Mwakoze cyane nyakubahwa, bivuze kinini kuba twari kumwe mu Cyambu Live Concert III.”
Igitaramo “Icyambu” cy’uyu mwaka wa 2025 kivugwa ko cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 10 muri BK Arena.



