26.5 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeImyidagaduroDavis D yigaruriye Rubavu, yemeza ko ari “Umwami w’Abana” mu gitaramo cya...

Davis D yigaruriye Rubavu, yemeza ko ari “Umwami w’Abana” mu gitaramo cya Christmas Beach Fest

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

 

Umuhanzi Davis D uri mu bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, yashimangiye ko ari “umwami w’abana” nyuma yo kwigarurira imitima y’abitabiriye igitaramo Christmas Beach Fest cyabereye mu Karere ka Rubavu kuva ku wa 25 kugeza ku wa 26 Ukuboza 2025.

Iki gitaramo cyabereye kuri Heza Beach, mu ijoro rya Noheli, kiyoborwa na MC Tino, mu gihe abavangaga imiziki barimo Selekta Dady, DJ Pyfo na DJ Anita Pendo basusurukije imbaga y’abantu bari bitabiriye uyu munsi mukuru.

Mbere y’uko Davis D agera ku rubyiniro, abitabiriye iki gitaramo babanje gususurutswa n’umuhanzi YewëeH, waririmbye indirimbo ze zirimo Dangote yashimishije benshi, anifashisha uwo mwanya kwibutsa ko yakuriye mu Karere ka Rubavu, bituma abari aho barushaho kumva bamwegereye.

Nyuma ye, DJ Pyfo na Anita Pendo bakomeje gushyushya urubyiniro ku rwego rwo hejuru, bituma ibyishimo birushaho kwiyongera mu baje kwizihiza Noheli ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

MC Tino yahise ahamagara Davis D ku rubyiniro, afata umwanya urenze isaha ataramana n’abakunzi be. Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo Ifarasi, Bon, Dede, ndetse ageze kuri Eva azamura inkumi ku rubyiniro zimufasha kuyibyina, ibintu byarushijeho gusetsa no gushimisha abafana.

Davis D ntiyagarukiye kuri izo ndirimbo gusa, kuko yanaririmbye izindi nka Lolo na Itara, aziririmbana n’imbaga y’abantu bigaragara ko bazizi neza, bagafatanya na we mu majwi n’ibyishimo.

Ubwo yasoje igitaramo cye, Davis D yafashe umwanya wo gushimira abakunzi be no kubatumira ku munsi wa kabiri wa Christmas Beach Fest, abasaba kuzitabira igitaramo kizataramwamo Kitoko ku wa 26 Ukuboza 2025, akomeza gushimangira Rubavu nk’igicumbi cy’ibyishimo n’imyidagaduro muri iyi minsi mikuru.

Abanya_Rubavu bishimye karahava

AMAFOTO: AFROVERA 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here