Abahanzi babiri bakomeye mu muziki nyarwanda, The Ben na Bruce Melodie, bahisemo gutangirira umwaka wa 2026 mu nzu y’Imana, bashyira imbere amasengesho mbere yo guhurira mu gitaramo gikomeye The Nu-Year Groove giteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026 muri BK Arena.
Bruce Melodie yatangiriye umwaka mu rusengero Hope For Jesus, aho yifatanyije n’abakristu mu masengesho no mu kuramya Imana. Yasusurukije abari bateraniye aho aririmba indirimbo ze zifite ubutumwa bwo guhimbaza Imana zirimo Urabinyegeza, Nzaguha Umugisha n’izindi, azifatanyije na korali, ibintu byakoze ku mitima y’abari bitabiriye ayo masengesho.
Mu magambo ye, Bruce Melodie yagaragaje ko yishimiye kurangiriza umwaka no gutangirira undi mu nzu y’Imana, avuga ko ari intangiriro nziza y’umwaka mushya. Yagize ati: “Nanjye ndishimye cyane kuba Imana yanyemereye kurangiriza umwaka ndi hano, turi mu rusengero.”
Ku rundi ruhande, The Ben we yatangiriye umwaka mu rusengero rwa Vivante Rebero, aho yahawe umugisha n’abashumba b’iri torero mbere yo kwerekeza ku gitaramo cye cya kabiri cya The Nu-Year Groove. Yavuze ko yari yiyemeje ko umwaka mushya ugomba kumusanga ari mu nzu y’Imana, n’iyo byasaba gutinza urugendo rwe.
Ati: “Nabonye amasaha agiye kugenda, mbwira umushoferi nti ‘camera’ zo mu muhanda zose ndazishyura ariko ntugire umuntu uhutaza, umwaka utangire turi mu nzu y’Imana. Turashima Imana.”
The Ben na we yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane ndetse n’izisanzwe zikoreshwa mu nsengero, azifatanyije na korali, ibintu byakoze ku mitima y’abari bitabiriye ayo masengesho.
Nyuma yo gutangirira umwaka mu masengesho, aba bahanzi bombi biteganyijwe ko bahurira ku rubyiniro rumwe muri BK Arena kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026, mu gitaramo The Nu-Year Groove, cyitezweho gususurutsa abakunzi b’umuziki batandukanye no gutangiza umwaka mushya mu byishimo n’imyidagaduro.



