Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashyize ahagaragara urutonde rw’abahanzi n’indirimbo yumvise kandi akunda cyane mu mwaka wa 2025, abinyujije ku rubuga rwa Spotify.
Nk’uko bisanzwe, Spotify buri mwaka itanga ishusho rusange y’ibyo abayikoresha bumvise cyane, igaragaza abahanzi n’indirimbo bakunze kurusha izindi. Ku ruhande rwa Minisitiri Nduhungirehe, uyu mwaka waranzwe n’umuziki wa Bruce Melodie uri ku mwanya wa mbere mu bahanzi yumvise cyane.
Uretse Bruce Melodie, uru rutonde rugaragaraho n’abandi bahanzi bakomeye barimo Spice Diana wo muri Uganda, Aya Nakamura, Lydia Jazmine ndetse n’icyamamare mu muziki mpuzamahanga Bruce Springsteen.
Mu ndirimbo zanyuze cyane Minisitiri Nduhungirehe, “Rosa” ya Bruce Melodie iza ku mwanya wa gatatu mu zo yakunze kurusha izindi, bikomeza kugaragaza uko uyu muhanzi w’Umunyarwanda akomeje kwigarurira imitima y’abatari bake, harimo n’abayobozi bakuru b’igihugu.
Ibi bije byiyongera ku mubano mwiza Minisitiri Nduhungirehe agaragaza afitanye n’umuziki nyarwanda, by’umwihariko Bruce Melodie, kuko ku wa 21 Ukuboza 2024 yitabiriye igitaramo cyo kumva album ye yise “Colorful Generation” cyabereye muri Kigali Universe, aho yanahise ayigura kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
N’ubwo Bruce Melodie ari we uri ku isonga uyu mwaka, Minisitiri Nduhungirehe mu bahanzi akunze kumva ntihaburamo Spice Diana wo muri Uganda, kuko no mu mwaka ushize ari we muhanzi yagaragaje ko yumvise cyane.



