Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Eddy Kenzo, yateye utwatsi amakuru amaze iminsi acicikana mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, yavugaga ko Ishyirahamwe ry’Abahanzi muri Uganda (UNMF) ryahaye umuhanzikazi Fille Mutoni inkunga y’amafaranga angana na miliyoni 25 z’amashilingi ya Uganda.
Aya makuru yari yaratangajwe n’umunyamakuru MC Kats, wavugaga ko UNMF yagize uruhare rukomeye mu gufasha Fille Mutoni binyuze mu nkunga y’amafaranga. Gusa Eddy Kenzo, uri mu bayobozi ba UNMF, yavuze ko ibyo byatangajwe ari ibihuha bidafite ishingiro.

Kenzo yavuze ko inyandiko zakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko UNMF yatanze ayo mafaranga ari impimbano, anongeraho ko ishyirahamwe ritigeze rigirana amasezerano ayo ari yo yose (MoU) na MC Kats ajyanye no gutanga inkunga kuri Fille Mutoni.

Yagize ati: “Amakuru avuga ko UNMF yatanze miliyoni 25 z’amashilingi ni ibinyoma. Si buri kintu cyose gisohoka mu bitangazamakuru kiba ari ukuri.”
Yakomeje anenga abakomeje gukwirakwiza ayo makuru, asaba abantu kwirinda kwemera no gusakaza inkuru zidafite gihamya. Avuga ko nyuma yo gutangira kumererwa neza, UNMF yamuteguriye ibirori byo kumwakira mu muryango w’abahanzi, ndetse bakanagirana urugendo mu Rwanda. Nyuma y’icyo gihe, yavuze ko Fille yakomeje ubuzima bwe busanzwe, nta nkunga y’amafaranga yihariye yakomeje guhabwa.
Yagize ati: “Amaze kumva amerewe neza, twamuteguriye ibirori byo kumwakira, ndetse tujyana no mu Rwanda. Kuva icyo gihe, yahise akomeza ubuzima bwe nk’abandi bose.”
Ibi bisobanuro bya Eddy Kenzo bije mu gihe hagikomeje impaka n’ibiganiro byinshi mu ruhame ku bijyanye n’ukuntu Fille Mutoni yafashijwe mu rugendo rwe, ndetse n’uruhare abantu batandukanye n’imiryango itandukanye bagize mu kumuba hafi mu bihe bikomeye.



