23.9 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeImyidagaduroCopyright yahindutse inzozi_Karole Kasita avuga uko abahanzi batengushywe, none bakaba bari mu...

Copyright yahindutse inzozi_Karole Kasita avuga uko abahanzi batengushywe, none bakaba bari mu gahinda gakomeye

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

 

Umuhanzikazi w’Umunya-Uganda Karole Kasita yatangaje ko abahanzi benshi bageze aho bumva baratengushywe ndetse bakaba bari mu gahinda gakomeye, bitewe n’itinda rikabije ryo gushyira mu bikorwa itegeko rya copyright ryavuguruwe, rimaze igihe ryitezweho gukemura ibibazo byabo.

Kasita yavuze ko ikibazo cya copyright kitari gishya, ashimangira ko n’abahanzi bamubanjirije bagiye bagiharanira ariko bakarangira badafite igisubizo gifatika. Yagaragaje ko iyo haba hari ubushake busesuye bwa Leta, iri tegeko ryari kuba ryarashyizwe mu bikorwa kera.

Ati: “Numva tumaze igihe kinini turi muri ibi. Si twe ba mbere dusabye ivugururwa rya copyright. Iyo haba hari ubushake buhagije, ubu riba ryaramaze gushyirwa mu bikorwa.”

Yongeyeho ko icyizere cy’abahanzi cyagiye kigabanuka uko imyaka ishira, bitewe n’uko nta cyerekana ko iri tegeko rigiye gushyirwa mu bikorwa. Avuga ko mbere abahanzi bari bafite ijambo rikomeye ku bayobozi, ariko ubu iryo jambo ryatakaye.

Ati: “Hari igihe twari dufite agaciro nk’abahanzi, tukasaba ibyo dushaka tukabihabwa. Ubu numva icyo gihe cyarashize. N’iyo dusabye, ntidushobora kubihabwa. Numva baradukoresheje, baradukandamiza.”

Karole Kasita yavuze ko icyizere asigaranye acyerekeje ku buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Abahanzi mu Uganda (Uganda National Musicians Federation – UNMF), avuga ko abayobozi baryo bari kwigomwa inyungu zabo bwite bagaharanira iterambere rusange ry’inganda ry’umuziki.

Ati: “Kuri njye, icyizere cyo kubona copyright kiri mu bayobozi baduhagarariye. Turabona bitanga, bakigomwa imishinga yabo ku bw’inyungu rusange. Numva Eddy Kenzo ari kwitanga ku bw’iyi nganda.”

Ibi abitangaje mu gihe abahanzi benshi bo muri Uganda bakomeje gusaba ko itegeko rya copyright ryashyirwa mu bikorwa vuba, kugira ngo ribarinde uburenganzira bwabo kandi ribafashe kubona inyungu zikwiye ku bihangano byabo.

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here