27.7 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomeImyidagaduroEddy Kenzo agiye kujyana Nobat Events mu nkiko nyuma y’amatora, ahakana uruhare...

Eddy Kenzo agiye kujyana Nobat Events mu nkiko nyuma y’amatora, ahakana uruhare rwa Bebe Cool mu kumubangamira

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, akaba n’umuyobozi wa Big Talent Entertainment, Eddy Kenzo, yatangaje ko ateganya kurega Nobat Events mu nkiko nyuma y’uko amatora ari gukorwa azaba arangiye. Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, anahakana ibyavugwaga ko umuhanzi Bebe Cool yaba ari kumubangamira mu bikorwa by’ubukangurambaga bw’ishyaka NRM.

Kenzo yavuze ko ataterwa impungenge n’amagambo avuga ko hari abagerageza kumuca intege mu bikorwa bye bya politiki n’ubuhanzi. Yashimangiye ko yubaha cyane abahanzi bamubanjirije bose, barimo na Bebe Cool, ariko anenga imyitwarire ye, avuga ko akunda amakimbirane no gusubiza abandi inyuma.

Yagize ati: “Nubaha cyane abahanzi benshi bamubanjirije muri uyu mwuga. Ariko Bebe Cool akunda amakimbirane kandi akunda gusubiza abandi inyuma. Ibyo ariko si ikibazo cyanjye.”

Ku bijyanye n’ikibazo cya Nobat Events, Kenzo yagarutse ku birego byatumye Nobat afugwa byagateganyo mbere yo kurekurwa by’agateganyo n’ubundi (bail). Kenzo yasobanuye ko ibyo birego byatanzwe bwa mbere na Jose Chameleone, nubwo Nobat yakomeje gutangaza mu ruhame ko Kenzo ari we wabigizemo uruhare.

Kenzo yavuze ko n’ubwo yagejeje icyo kibazo kuri Polisi, atigeze asaba ko Nobat atabwa muri yombi. Icyakora, agaragaza ko atishimiye na gato uburyo Nobat yakomeje kuvuga izina rye mu itangazamakuru arihuza n’icyo kibazo, ari na byo byatumye afata icyemezo cyo kwitabaza inkiko.

Yagize ati: “Nari mpugiye mu matora, ariko namara kurangira tuzabikurikirana. Yavuze ibintu byinshi mbona atari byo, kandi azabaza abisobanure imbere y’amategeko.”

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here