Umuhanga mu gutunganya imiziki Element EleéeH yongeye kwerekana ko u Rwanda rufite impano ziri ku rwego mpuzamahanga, nyuma yo kwegukana igihembo cy’Utunganya imiziki wahize abandi (Producer of the Year) mu bihembo bikomeye bya AFRIMA Awards 2026.
Ibi bihembo byatangiwe mu gihugu cya Nigeria mu ijoro ryo ku wa 11 Mutarama 2026, mu birori byabaye ku nshuro ya cyenda bihuriza hamwe abahanzi, abatunganya imiziki n’abafatanyabikorwa b’umuziki bo hirya no hino muri Afurika.
Element EleéeH yahawe iki gihembo abikesha indirimbo ye “Tombe”, yanikoreye ubwe ikaba yarakunzwe cyane. Iyi ndirimbo yamufashije gutsinda abatunganya imiziki bakomeye ku mugabane wa Afurika, barimo Tempoe wakoze With You ya Davido na Omah Lay, Hezer wakoze Diplomatico ya El Grande Toto, Progrex wakoze Laho ya Shallipopi, Davinci wakoze Super Homem ya Liliany, Jazzworx wakoze Bengicela yahuriyemo ibyamamare byinshi, n’abandi batandukanye bari bahanganye muri iki cyiciro.
Uyu musore ntiyagarukiye ku kwegukana igihembo gusa, kuko yanitabiriye ibi birori ku butumire bw’ubuyobozi bwa AFRIMA, bumusaba no kubyitabiramo ku rubyiniro. Yanataramye kandi mu birori byo guha ikaze abashyitsi baje kwitabira AFRIMA, agaragaza ubuhanga bwe mu muziki nyafurika.
Si aho gusa Element EleéeH yagaragaye muri AFRIMA 2026, kuko ari no mu bahataniye igihembo cy’Umuhanzi mwiza w’umugabo mu Afurika y’Uburasirazuba, aho ahanganye n’abandi bahanzi bakomeye barimo Bruce Melodie. Aha na ho Element ahagarariwe n’indirimbo “Tombe”, mu gihe Bruce Melodie ahatanye abikesha indirimbo “Beauty of Fire” yakoranye na Joe Boy.
Byongeye kandi, Element EleéeH ari no mu bahataniye igihembo cy’umwanditsi mwiza w’indirimbo (Songwriter of the Year), aho yongeye kwifashisha indirimbo Tombe yamuhesheje izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Uku gutsinda kwa Element EleéeH ni indi ntambwe ikomeye ku muziki nyarwanda, bigaragaza ko impano z’Abanyarwanda zishobora guhangana no gutsinda ku rwego rwa Afurika n’Isi muri rusange.




