24.4 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomeImyidagaduroElement EleéeH yanditse amateka muri AFRIMA, yegukana igihembo cy’utunganya imiziki wahize abandi...

Element EleéeH yanditse amateka muri AFRIMA, yegukana igihembo cy’utunganya imiziki wahize abandi muri Afurika

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Umuhanga mu gutunganya imiziki Element EleéeH yongeye kwerekana ko u Rwanda rufite impano ziri ku rwego mpuzamahanga, nyuma yo kwegukana igihembo cy’Utunganya imiziki wahize abandi (Producer of the Year) mu bihembo bikomeye bya AFRIMA Awards 2026.

Ibi bihembo byatangiwe mu gihugu cya Nigeria mu ijoro ryo ku wa 11 Mutarama 2026, mu birori byabaye ku nshuro ya cyenda bihuriza hamwe abahanzi, abatunganya imiziki n’abafatanyabikorwa b’umuziki bo hirya no hino muri Afurika.

Element EleéeH yahawe iki gihembo abikesha indirimbo ye “Tombe”, yanikoreye ubwe ikaba yarakunzwe cyane. Iyi ndirimbo yamufashije gutsinda abatunganya imiziki bakomeye ku mugabane wa Afurika, barimo Tempoe wakoze With You ya Davido na Omah Lay, Hezer wakoze Diplomatico ya El Grande Toto, Progrex wakoze Laho ya Shallipopi, Davinci wakoze Super Homem ya Liliany, Jazzworx wakoze Bengicela yahuriyemo ibyamamare byinshi, n’abandi batandukanye bari bahanganye muri iki cyiciro.

Uyu musore ntiyagarukiye ku kwegukana igihembo gusa, kuko yanitabiriye ibi birori ku butumire bw’ubuyobozi bwa AFRIMA, bumusaba no kubyitabiramo ku rubyiniro. Yanataramye kandi mu birori byo guha ikaze abashyitsi baje kwitabira AFRIMA, agaragaza ubuhanga bwe mu muziki nyafurika.

Si aho gusa Element EleéeH yagaragaye muri AFRIMA 2026, kuko ari no mu bahataniye igihembo cy’Umuhanzi mwiza w’umugabo mu Afurika y’Uburasirazuba, aho ahanganye n’abandi bahanzi bakomeye barimo Bruce Melodie. Aha na ho Element ahagarariwe n’indirimbo “Tombe”, mu gihe Bruce Melodie ahatanye abikesha indirimbo “Beauty of Fire” yakoranye na Joe Boy.

Byongeye kandi, Element EleéeH ari no mu bahataniye igihembo cy’umwanditsi mwiza w’indirimbo (Songwriter of the Year), aho yongeye kwifashisha indirimbo Tombe yamuhesheje izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Uku gutsinda kwa Element EleéeH ni indi ntambwe ikomeye ku muziki nyarwanda, bigaragaza ko impano z’Abanyarwanda zishobora guhangana no gutsinda ku rwego rwa Afurika n’Isi muri rusange.

Igihembo Element yegukanye

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here