24.4 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomeImyidagaduro“Gusenya The Ben si inyungu” — Bruce Melodie yanyomoje ibivugwa

“Gusenya The Ben si inyungu” — Bruce Melodie yanyomoje ibivugwa

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Umuhanzi Bruce Itahiwacu uzwi nka Bruce Melodie, yahakanye yivuye inyuma amakuru amaze iminsi amuvugwaho amushinja gucurira imigambi mibisha mugenzi we The Ben, ndetse no kugerageza kumuharabikisha mu rugendo rwe rwa muzika.

Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, Bruce Melodie yavuze ko adafite umwanya wo kwibasira The Ben, asaba abafana be n’abakunzi b’umuziki nyarwanda kureka imvugo zipfobya abandi bahanzi. Yashimangiye ko we na The Ben ari abahanzi bakuru, kandi ko gukunda umwe bidakwiye gusaba gusenya undi.

Yagize ati: “Njye na The Ben tugomba gushimisha abantu. Umuziki nyarwanda ugeze aho ukeneye kwambuka imipaka, ugafata Akarere n’Afurika muri rusange. Gusenya umwe ntibyubaka undi.”

Bruce Melodie yakomeje avuga ko intego y’abahanzi ari ugushyira hamwe no guteza imbere umuziki nyarwanda aho kuwuhindura intandaro y’amakimbirane. Yasabye by’umwihariko abafana be kutitabira amagambo mabi avuga kuri The Ben, amwita umuhanzi munini ukwiye icyubahiro.

Ku bijyanye n’amakuru yavugaga ko yifuzaga kwambura The Ben itariki ya 01 Mutarama, Bruce Melodie yahakanye ayo makuru yivuye inyuma, avuga ko atigeze abyifuza kandi ko nta nyungu abibonamo, nubwo yari yaratangajwe na Noopja.

Yasobanuye ko atabona impamvu yo guhangana ku itariki imwe, kuko nta kintu cyamubuza gutegura igitaramo ku yindi tariki, ashimangira ko ibivugwa ari ibihuha bidafite ishingiro.

Bruce Melodie yasoje ashimangira ko intego ye atari uguhangana n’abandi bahanzi, ahubwo ari uguteza imbere umuziki no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bufatanye n’ubwubahane.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here