24.2 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeImyidagaduroNyuma yo kumusangana ibiyobyabwenge, Bill Ruzima yafashe umwanzuro wa kigabo ubu abwiriza...

Nyuma yo kumusangana ibiyobyabwenge, Bill Ruzima yafashe umwanzuro wa kigabo ubu abwiriza mu Itorero

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

 

Umuhanzi Bill Ruzima, umaze kumenyekana kubera indirimbo ze zirimo Imana y’Abakundana na Munda y’Isi, yavuye mu nzira y’ibiyobyabwenge asubira mu buzima bwiza, aba umurokore mu Itorero rya ADEPR, aho asigaye abwiriza abandi.

Ruzima, azwi mu itsinda rya Yemba Voice, yari yatawe muri yombi ku wa 15 Ugushyingo 2025, akekwaho kunywa no gutunda ibiyobyabwenge by’urumogi. Yemereye Ubugenzacyaha ko yari asanzwe abikoresha kuva mu 2022.

Mu gitondo cyo ku wa 19 Ugushyingo, yoherejwe mu kigo ngororamuco cy’i Huye, Huye Isange Rehabilitation Center, aho yitabwagaho n’abaganga kugira ngo akire ibiyobyabwenge. Icyo gihe, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko “yoherejwe mu kigo cya ‘Huye Isange Rehabilitation Center’ aho agiye kwitabwaho n’abaganga kugira ngo akire ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge.”

Inshuti ze za hafi zatangarije Afrovera.com ko Bill Ruzima yavuye muri icyo kigo mu mpera z’ukwezi k’ Ukuboza 2025, agaragara neza, isura ye ikeye kandi afite akanyamuneza. Bagize bati: “Mbere yo kujya muri ‘Rehab’ yanywaga inzoga, ariko ubu anywa amazi gusa kandi yabaye umuyoboke w’Itorero rya ADEPR, aho asigaye asengera ndetse abwiriza n’abandi.”

 

Amakuru atugeraho avuga ko uyu muhanzi w’ijwi ritangaje ubu abarizwa iwabo mu karere ka Nyanza gaherereye mu Intara y’ Amajyepfo y’ u Rwanda.

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here