36.8 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomeImyidagaduroHellen Lukoma arifuza gukorana n’abahanzi bashya, ashimira impinduka n’ubuhanga bazanye mu muziki

Hellen Lukoma arifuza gukorana n’abahanzi bashya, ashimira impinduka n’ubuhanga bazanye mu muziki

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Hellen Lukoma, yatangaje ko yifuza gukorana n’abahanzi bo mu generation nshya mu mishinga mishya y’umuziki.

 

Ibi yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Hellen Lukoma yavuze ko ashimishwa cyane n’impinduka n’ubuhanga abahanzi bashya bazanye mu muziki, agaragaza ko bafite imbaraga n’umwihariko utuma umuziki urushaho gukundwa n’abatandukanye.

Yavuze by’umwihariko ko yifuza gukorana n’umuhanzi Kapeke, amushimira umwimerere w’umuziki we n’uko yitwara mu myambarire, bikaba bituma akundwa n’abantu b’ingeri zitandukanye.

Ati: “Nifuza cyane gukorana n’abahanzi bo mu generation nshya. Barimo gukora neza kandi batanga umuziki mwiza. Mu by’ukuri, nifuza cyane gukorana na Kapeke, tukavanga umwimerere wacu. Niba hari umwegereye wabyumva, namumenyesha ko ndi kumushaka kugira ngo dukore umushinga w’umuziki muri uyu mwaka.”

Ku ruhande rw’abahanzi b’abakobwa, Hellen Lukoma yavuze ko yifuza no gukorana n’itsinda Kataleya & Kandle, agaragaza ko umushinga bahuriyemo waba ari intambwe ikomeye kandi ishimishije.

Yagize ati: “Mu bakobwa, nanone nifuzaga gukorana na Kataleya & Kandle.”

Uyu muhanzikazi kandi yagaragaje ko ashimira imirimo y’abandi bahanzi barimo Dax Vibez, Elijah Kitaka na Joshua Baraka, nubwo atigeze agaragaza niba hari imishinga ihamye ateganya gukorana na bo muri iki gihe.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here