30 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025

Breaking news:

Abaturage bo mu Mujyi wa Uvira baramukiye mu myigaragambyo idasanzwe basaba ko AFC/M23 idasiga umujyi wabo

  Abaturage bo mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza, baramukiye mu myigaragambyo idasanzwe basaba ko...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake. AFC/M23 yavuze ko icyo gikorwa cyari kigamije kugaragaza ko rishyira imbere ubuzima n’uburenganzira bw’abasivile, aho kuba intambara zidafite iherezo.  Iri huriro rya AFC/M23 ryanahise risaba Leta y’u Burundi gukora igikorwa nk’icyo, ikemerera Abanye-Congo bahungiye ku butaka bwayo, cyane cyane abo mu duce twa Luvungi, Sange na Katogota, gutaha mu byabo mu mahoro. Abo baturage bahunze nyuma y’ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Kinshasa n’imitwe bifatanyije, byagize ingaruka zikomeye ku baturage bo muri Kivu y’Amajyepfo.  AFC/M23 yanavuze ko yiteguye gutera indi ntambwe ikomeye mu kubaka icyizere n’u Burundi, irimo gushyikiriza Guverinoma ya Gitega abasirikare b’u Burundi bafatiwe ku rugamba, ndetse no gutangaza agahenge k’uruhande rumwe. AFC/M23 yagaragaje ko izi ngamba zigamije gufasha Abanye-Congo bahungiye mu bihugu by’abaturanyi gutaha batekanye, mu cyubahiro no mu bwisanzure.  Ku bijyanye n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Burundi ikorera muri RDC, AFC/M23 yagaragaje ko itazihanganira na gato ibikorwa byayo. Iyi mitwe irimo RED-Tabara na FNL iyobowe na Jenerali Aloys Nzabampema, u Burundi buvuga ko imaze igihe ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo igamije guhungabanya umutekano wabwo.  AFC/M23 yijeje u...

Gospel & Faith

Stay on top of what's going on with our subscription deal!

Politics

Sports

Health & Wellness

Gospel News

Business & Economy

Entertainment

Other news

Latest Articles

Rayon Sports ishobora kugumana Ojera uyifatiye runini muri iyi minsi

Ibiganiro byo kugumana Umunya-Uganda, Joackiam Ojera, bikomeje kujya mbere ndetse bigeze ahashimishije hagati ya Rayon Sports na URA yo muri Uganda. Muri iyi minsi, abafana...

Kigali: Hatangijwe ubukerarugendo bushingiye kuri siporo muri BK Arena

Inzu y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena ku bufatanye na Kigali City Tours na Ikaze Rwanda Tours, byatangije gahunda y’ubukerarugendo bushingiye kuri siporo yiswe "BK...

Basketball: U Rwanda rwahawe kwakira imikino y’amajonjora y’Igikombe cya Afurika

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Afurika ryatangaje u Rwanda nk’igihugu kizakira imikino y’amajonjora y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 16 mu Karere k’Iburasirazuba "U-16 Zone...

Subscribe

- Gain full access to our premium content

- Never miss a story with active notifications

- Browse free from up to 5 devices at once

Gospel