Mu gihe ihangana rimaze igihe kinini hagati ya The Ben na Bruce Melodie rikomeje kuvugisha benshi mu muziki nyarwanda, abahanzi Kenny Sol na Juno Kizigenza nabo binjiye mu biganiro, bagaragaza imyitwarire n’amagambo afitanye isano n’iri hangana ry’amagambo, nubwo batigeze babivuga ku mugaragaro.
Ibi byabaye mu gihe aba bahanzi bakomeye bombi bitegura guhurira ku rubyiniro tariki ya 1 Mutarama 2026 muri BK Arena, igitaramo gitegerejwe na benshi, bikaba byaratumye ihangana ryabo rirushaho gufata indi ntera.
Iri hangana rimaze igihe rigaragarira mu bihangano n’amagambo byagiye bisohorwa n’impande zombi. The Ben aherutse gusohora indirimbo “Indabo Zanjye”, agarukamo ku nkuru zitandukanye zamuvuzweho mu bihe bitandukanye zirimo izijyanye no kwibagisha inda, ibiyobyabwenge n’ibindi. Amagambo akubiye muri iyi ndirimbo yafashwe na benshi nk’ubutumwa bugamije gushotora Bruce Melodie.
Ku rundi ruhande, Bruce Melodie nawe yasohoye “Munyakazi”, aho ashimangira nk’umuhanzi wa mbere mu Rwanda, ananyuzamo amagambo yafashwe n’abafana nk’ashotora The Ben. Yagarutse kandi ku nkuru ya ‘PlayStation’ yigeze kuvugwa mu mubano wabo, anifashisha umuntu usa na The Ben mu mashusho y’iyo ndirimbo, ibintu byakomeje kongera umuriro mu bafana.
Ni muri uwo mwuka Juno Kizigenza yinjiriye mu biganiro, aho mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 28 Ukuboza 2025, yasohoye amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibikorwa byafashwe nk’ishotora rishingiye kuri iri hangana. Yagaragaye ahirika igisamagwe kizwi nka The Ben, ndetse anagaragara ashwanyaguza inkweto zishaje zizwi nka ‘Kinyusi’, izina abakunzi b’umuziki bamaze igihe bahuza na Bruce Melodie.
Kenny Sol nawe ntiyasigaye. Yabanje gushotora Bruce Melodie ashingiye ku myambaro yari yambaye mu kiganiro yahuriyemo na The Ben, amugeragereza n’uwari kwigana Michael Jackson. Nyuma yaho, yongeye kwandika amagambo yavugishije benshi, agira ati:
“Aya matiku se narangira bazongera gucuruza iki?”
Ubwo yari mu kiganiro ‘The Choice Live’, Kevin Kade yanenze Kenny Sol na Juno Kizigenza, avuga ko ibyo bakoze bigaragaza kubura content, abasaba kwibanda ku muziki wabo no ku bitaramo aho kwinjira mu ntambara y’abandi.
Yagize ati:“Bakore imiziki, bategure ibitaramo byabo. Amakuru araza akagenda, ariko indirimbo iguma ihari.”
Ku ruhande rw’aba bari mu ihangana, The Ben yasobanuye ko indirimbo “Indabo Zanjye” yayikoze ashingiye ku byo yagiye avugwaho na Bruce Melodie, avuga ko n’uburyo bwo gutebya yabukoresheje nk’intwaro, kuko ari byo yigiye kuri mugenzi we.
Bruce Melodie we yavuze ko indirimbo ye itari igamije kuvuga undi, ahubwo ko yari uburyo bwo kwivuga ubwe, ashimangira ko amagambo ayivugwamo atari ayo gushotora uwo ari we wese.



