Umujyi wa Kigali wemeje ko umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania, Ali Saleh Kiba uzwi nka Ali Kiba, azifatanya n’abandi bahanzi barimo Kevin Kade mu gususurutsa abazitabira igitaramo cyo gusoza umwaka wa 2025, giteganyijwe kubera ku nyubako ya Kigali Convention Center (KCC) mu ijoro rya Bonane.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Madame Emma Claudine Ntirenganya, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu, aho yavuze ko ubuyobozi bw’Umujyi bwateguye uruhererekane rw’ibirori bizatangira ku wa 24 Ukuboza 2025 bikazasozwa ku wa 2 Mutarama 2026, mu rwego rwo gufasha abatuye n’abasura Kigali kwizihiza iminsi mikuru mu byishimo bidasanzwe.
Nubwo ibi birori bizaba bitandukanye, igitegerejwe cyane ni icyo mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2025, aho hazaba haraswa ibishashi bisoza umwaka, bikajyana n’igitaramo gikomeye kizabera kuri KCC.
Emma Claudine Ntirenganya yemeje ko ku bufatanye n’umuhanzi Kevin Kade, uri kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki, Umujyi wa Kigali wabashije gutumira Ali Kiba, umwe mu bahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika, uzafatanya n’abandi bahanzi mpuzamahanga bataratangazwa amazina yabo.
Yagize ati: “Tariki ya 31 Ukuboza ni umunsi wihariye wo gusoza umwaka. Mu rwego rwo kurushaho gukurura abantu benshi, kuri Kigali Convention Center hazabera igitaramo gikomeye kizaririmbamo Kevin Kade na Ali Kiba, basanzwe bafitanye imikoranire ya hafi.”
Uretse iki gitaramo, Umujyi wa Kigali watangaje ko igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy, giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2025, kitazongera kubera imbere mu mahema ya Camp Kigali, ahubwo kizabera hanze yayo, hagamijwe kongera umubare w’ababyitabira by’umwihariko urubyiruko.
Nanone, ubuyobozi bw’Umujyi bwagaragaje ko bukomeje gushyira mu bikorwa ingamba zo kunoza serivisi z’ingendo muri ibi bihe by’iminsi mikuru, hagamijwe kugabanya umubyigano no korohereza abagenzi.
Kuva ku wa 23 kugeza ku wa 24 Ukuboza, hashyizweho gahunda idasanzwe yo kongera gutunganya ingendo, aho abagenzi bajya mu ntara boherejwe ku bibuga byihariye birimo na Sitade ya Kigali Pele, bitewe n’aho berekeza, mu rwego rwo kwirinda umuvundo no kunoza serivisi.



