Umuhanzikazi Winnie Wa Mummy, amazina ye nyakuri Winnie Nakafeero, yagize ibihe bibi cyane mu gitaramo cya CBS FM Enkuuka Bwaguugwa, ubwo yajyaga ku rubyiniro agahita akurwaho imbura gihe , bitera impaka mu bitabiriye igitaramo.
Serivisi za Digital za Afrovera
Dufasha business n’imishinga kugaragara online bin yuze muri serivisi za digital zinoze kandi ku giciro gito cyane.
- ✔ Gukora Website za business & companies
- ✔ Posters & Graphic Design
- ✔ Website Hosting & Domain
- ✔ Gufungura YouTube Channels za business
Winnie Wa Mummy yari yageze ku rubyiniro aje gufatanya na Mudra mu ndirimbo bakoranye. Indirimbo itangiye, amajwi yahise acika, Mudra akomeza gususurutsa imbaga y’abafana wenyine.
Mu gihe Winnie yari ategereje ko amajwi agaruka, abategura igitaramo bazanye ikote rirerire ry’umukara, bamusaba kuryambara. Nyuma y’igihe gito, yahise asabwa kuva ku rubyiniro burundu, mu byavuzwe ko byatewe n’imyambarire ye yavuzwe ko idakwiye, cyane cyane ko Nyiricyubahiro Umwami wa Buganda, Kabaka Ronald Mwenda Mutebi II, yari akiri aho igitaramo cyabereye.
Iyi yari inshuro ya kabiri Winnie Wa Mummy agaragaye mu gitaramo cya Enkuuka cya CBS FM, cyakora, bitandukanye n’uburyo yari yaritwaye mu mu cyatambutse kuko icyo gihe yari yashimishije abacyitabiriye.



