36.8 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomeIbyamamareInkuru ibabaje Nigeria, Anthony Joshua yakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yahitanye abantu babiri

Inkuru ibabaje Nigeria, Anthony Joshua yakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yahitanye abantu babiri

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Icyamamare ku rwego mpuzamahanga mu mukino w’iteramakofi, Anthony Joshua, yakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Nigeria, igahitana abantu babiri, nk’uko byemejwe na Polisi yo muri icyo gihugu.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Mbere ku muhanda munini (expressway) uhuza leta ya Ogun na Lagos, umurwa mukuru w’ubukungu wa Nigeria. Polisi yo muri leta ya Ogun yatangaje ko Joshua n’abandi bakomeretse bahise bihutanwa kwa muganga, ariko ntihatangazwa amazina y’ibitaro bajyanywemo.

Anthony Joshua w’imyaka 36, wavukiye mu Bwongereza ariko ufite inkomoko mu mujyi wa Sagamu muri leta ya Ogun, yari mu modoka yo mu bwoko bwa Lexus, nk’uko byemejwe n’ababonye ibyabaye. Amafoto n’amashusho byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imodoka zangiritse bikomeye, bigaragaza ubukana bw’iyo mpanuka.

Adeniyi Orojo, umwe mu baturage bahageze mbere, yabwiye ikinyamakuru The Punch ko imodoka ya Lexus yagonganye n’iya Pajero. Yagize ati:
“Anthony Joshua yari yicaye inyuma y’umushoferi, undi muntu ari iruhande rwe. Hari n’undi wari wicaye imbere iruhande rw’umushoferi. Muri rusange bari bane mu modoka ya Lexus.”

Iyi nkuru ikomeje gutera impungenge abakunzi b’uyu mukinnyi ku isi hose, cyane cyane kubera izina rikomeye Anthony Joshua afite mu iteramakofi, mu gihe hataramenyekana uko ubuzima bwe buhagaze neza nyuma y’iyo mpanuka.

Imodoka barimo yangiritse ku buryo bukomeye cyane
Abakunzi b’ uyu mukinnyi bakomeje kumusabira gukira vuba

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here