Icyamamare ku rwego mpuzamahanga mu mukino w’iteramakofi, Anthony Joshua, yakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Nigeria, igahitana abantu babiri, nk’uko byemejwe na Polisi yo muri icyo gihugu.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Mbere ku muhanda munini (expressway) uhuza leta ya Ogun na Lagos, umurwa mukuru w’ubukungu wa Nigeria. Polisi yo muri leta ya Ogun yatangaje ko Joshua n’abandi bakomeretse bahise bihutanwa kwa muganga, ariko ntihatangazwa amazina y’ibitaro bajyanywemo.
Anthony Joshua w’imyaka 36, wavukiye mu Bwongereza ariko ufite inkomoko mu mujyi wa Sagamu muri leta ya Ogun, yari mu modoka yo mu bwoko bwa Lexus, nk’uko byemejwe n’ababonye ibyabaye. Amafoto n’amashusho byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imodoka zangiritse bikomeye, bigaragaza ubukana bw’iyo mpanuka.
Adeniyi Orojo, umwe mu baturage bahageze mbere, yabwiye ikinyamakuru The Punch ko imodoka ya Lexus yagonganye n’iya Pajero. Yagize ati:
“Anthony Joshua yari yicaye inyuma y’umushoferi, undi muntu ari iruhande rwe. Hari n’undi wari wicaye imbere iruhande rw’umushoferi. Muri rusange bari bane mu modoka ya Lexus.”
Iyi nkuru ikomeje gutera impungenge abakunzi b’uyu mukinnyi ku isi hose, cyane cyane kubera izina rikomeye Anthony Joshua afite mu iteramakofi, mu gihe hataramenyekana uko ubuzima bwe buhagaze neza nyuma y’iyo mpanuka.





