Umuhanzi ppw’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yatangaje ko afite inzozi zikomeye zo gukorera ibitaramo mu gihugu cye cy’amavuko, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, by’umwihariko mu mujyi wa Goma, ugenzurwa n’umutwe wa AFC/M23.
Mu kiganiro na MIE EMPIRE, Mbonyi yavuze ko kuba atarigeze akorera ibitaramo mu gihugu cye atari ikibazo cye bwite, ahubwo biterwa n’uko atarigeze abona uburyo bwo kubishyira mu bikorwa. Yagize ati:”Negereje ko bikoma gato… nta natekereje kabiri nzahita nambuka.”
Israel Mbonyi kandi yahishuye ko mu bice yifuza gukoreramo ibi bitaramo harimo Goma, umujyi ugenzurwa na AFC/M23 guhera muri Mutarama uyu mwaka, Bukavu, ndetse na Minembwe.
Uyu muhanzi yavuze ko ari umukunzi ukomeye w’Abarwanyi b’impunduramatwara ba AFC/M23, aho yavuze ko ajya abasengera mu rugendo barimo rwo kubohora ubwoko bw’Imana.



