Umuhanzikazi w’icyamamare , Shensea, ukunzwe cyane mu njyana ya Dancehall, agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ya mbere mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 03 Mutarama 2026. Ni igitaramo cyari gitegerejwe na benshi, cyane cyane abakunzi b’indirimbo ze zakunzwe nka “Hit & Run” n’izindi nyinshi zamuhesheje izina rikomeye ku isi.
Iki gitaramo cyari cyitezwe kuba ku wa 30 Ukuboza 2025, ndetse amakuru yavugaga ko Shensea yari kuzahurira ku rubyiniro n’undi muhanzi w’icyamamare wo muri Jamaica, Mavado. Icyakora, mu minsi ishize, Shensea yashyize benshi mu rujijo ubwo yanyuraga ku rubuga X (Twitter) akandika agaragaza ko amakuru yavugaga ko azataramira i Kigali kuri iyo tariki atari yo, bituma bamwe bakeka ko igitaramo gishobora kudakunda.
Nyuma y’ayo makuru , BK Arena, ari nayo yateguye iki gitaramo, yaje kwemeza ku mugaragaro ko Shensea azataramira i Kigali, ariko ku itariki nshya ya 03 Mutarama 2026. Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gusozanya umwaka no gutangirana undi n’abakiriya b’iyi nyubako izwiho kwakira ibitaramo bikomeye n’ibirori by’ingeri zitandukanye.
📰 Also Read This:
Ku bijyanye n’impamvu yo gusubika iki gitaramo cyari giteganyijwe ku wa 30 Ukuboza 2025, amakuru aturuka mu bantu ba hafi b’itegurwa ryacyo avuga ko byatewe n’ubusabe bw’umuhanzi The Ben, uzaba ari mu myiteguro y’igitaramo cye “The New Year Groove”, azahuriramo na Bruce Melodie ku munsi mukuru w’Ubunani.
Ku bakunzi b’umuziki by’umwihariko aba Dancehall, iki gitaramo cya Shensea kiri mu byitezwe cyane mu ntangiriro z’umwaka wa 2026, kikazaba ari amahirwe adasanzwe yo kubona uyu muhanzikazi ku rubyiniro rwa Kigali.







