30 C
Africa
Maandag, Maart 2, 2026
HomeImyidagaduroMu gihe AFCON ikomeje, Aziz Ki ahuye n’inkuru ibabaje yo gupfusha umwana

Mu gihe AFCON ikomeje, Aziz Ki ahuye n’inkuru ibabaje yo gupfusha umwana

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Mu gihe amarushanwa y’Igikombe cya Afurika (AFCON) akomeje kubera muri Maroc, umukinnyi w’umupira w’amaguru Stephen Aziz Ki ari kunyura mu bihe bikomeye by’akababaro nyuma yo gupfusha umwana we w’umuhungu.

Serivisi za Digital za Afrovera

Dufasha business n’imishinga kugaragara online bin yuze muri serivisi za digital zinoze kandi ku giciro gito cyane.

  • ✔ Gukora Website za business & companies
  • ✔ Posters & Graphic Design
  • ✔ Website Hosting & Domain
  • ✔ Gufungura YouTube Channels za business

Andikira kuri WhatsApp:

+254 700 852 479

Aya makuru y’incamugongo yamenyekanye ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama, aho yemejwe n’ikipe ya Wydad Athletic Club yo muri Maroc, ibinyujije mu itangazo ryashyizwe hanze, ryihanganisha uyu mukinnyi n’umuryango we muri ibi bihe bigoye.

Mu butumwa Wydad AC yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yagaragaje akababaro kenshi itewe n’urupfu rw’uwo mwana, isaba Imana kumwakira mu bwami bwayo no guha ihumure n’imbaraga umuryango wasigaye. Bagize bati:“Tubabajwe cyane no kubura umwana w’umukinnyi wacu Aziz Ki. Dusabye Imana kumwakira mu bwami bwayo no guha umuryango we kwihangana n’ihumure.”

Stephen Aziz Ki, usanzwe ari n’umugabo w’umunyamideli w’icyamamare muri Tanzania, Hamisa Mobetto, yashakanye na we mu muhango wabereye i Dar es Salaam muri Gashyantare 2025, aho bakoze imihango gakondo ya Nikkah. Gusa, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Tuuko News, Hamisa Mobetto si we nyina w’umwana witabye Imana.

Iyi nkuru ibabaje ije mu gihe Aziz Ki yari amaze kwitwara neza mu mikino ya AFCON ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Burkina Faso, aho bafashe umwanya mwiza mu Itsinda E. Yagize uruhare rukomeye mu ntsinzi ya 2-0 batsinze Sudani, atanga umupira wavuyemo igitego cya mbere cyabahesheje itike yo gukina muri ⅛ cy’irangiza.

Burkina Faso itegerejwe guhura na Côte d’Ivoire ku wa Kabiri tariki ya 6 Mutarama mu mukino wa ⅛, mu gihe Aziz Ki n’umuryango we bakomeje kwihanganishwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru n’abantu batandukanye kubera aka kababaro gakomeye bagize.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here