Umuhanzi Yampano yahishuye ko ari guca mu bihe bikomeye cyane by’ubuzima bwe, nyuma y’inkuru zamuvuzweho zijyanye n’amashusho yagiye hanze, bikurikirwa n’ agahinda yatewe no kubura umwana we no gutandukana n’umugore bari babanye.
Mu kiganiro yagiranye na MIE Empire ya Murindahabi Irene, Yampano yasobanuye ko mu gihe amashusho ye yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, yahise afata icyemezo cyo gutandukana n’umukobwa bari babanye, ibintu avuga ko byamugizeho ingaruka zikomeye ku mutima no ku buzima bwe muri rusange.
Ati: “Njyewe mbure ijuru amashusho bari kuvuga ya kabiri nta yo ahari. Nyuma y’iyo nkuru habaye indi iteye ubwoba kurushaho. Nabuze umwana wanjye. Nari mu ndege, ni yo mpamvu mwabonye amashusho ndira. Sinahise mbivuga kuko nari nkiri mu gahinda kenshi.”
Yampano yavuze ko nyuma y’izo nkuru zose, yatangiye kurwana n’amarangamutima akomeye no guhangana n’igitutu cy’imbuga nkoranyambaga, aho asanga hari abantu bashobora kuba barimo kumuremamo umuntu udashobotse , nyamara we ari mu bihe bitamworoheye na gato.
Uyu muhanzi kandi yavuze ko uwari umugore we yamusize, nyamara yari yarabaye ubuhungiro bwe.Ati: “Ikintu namubwira yihangane. Ntugabanye igitutu, ngo ute ubwiza bwawe cyangwa icyubahiro cyawe ndetse n’uwo uri we. ibi bizashira.”
Yampano yashimangiye ko uyu mugore yagize uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bwe, amukura ku myitwarire imwe n’imwe itari myiza, anashimira Imana yamuhuje na we.
Ati: “Hari byinshi nakoraga ntavugira aha, ariko akigera mu buzima bwanjye ibintu bidafite umumaro yabinkuyemo. Ndamushimira, Imana imuhe umugisha.”
Ku bijyanye n’amashusho yagiye hanze, Yampano yavuze ko yayafashe nta kindi agamije uretse urukundo, ashimangira ko icyo gihe yari ari mu rukundo rwinshi.
Yanagarutse ku bibazo byatangiye kumwibasira akimara gushaka umugore, aho avuga ko hari abantu benshi batangiye kumwicira imigambi, bamugirira ishyari, kugeza n’aho hari abigeze kumunywesha imiti atarwaye, bamwe bakamubeshya ko afite indwara zikomeye.
Indi nkuru wasoma bifitanye isano: Yampano mu bihe bikomeye, aciye amarenga ku iherezo ry’umubano we, nyuma y’andi mashusho yagize hanze
Yasoje avuga ko ari mu rugendo rukomeye rwo kwiyakira no gukira ibikomere byamuteye, asaba abantu kumva ko inyuma y’amakuru akunze kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga hari uburibwe bukomeye arimo kunyuramo, kandi asaba ituze n’ubwumvikane mu gihe akomeje guhangana n’ibihe bikomeye arimo.



