36.8 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomeImyidagaduroNahisemo kwibanda ku rugendo rwanjye_ Eddy Kenzo aciye amarenga ku makimbirane afitanye...

Nahisemo kwibanda ku rugendo rwanjye_ Eddy Kenzo aciye amarenga ku makimbirane afitanye na Bebe Cool

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda akaba n’umuyobozi wa Big Talent Entertainment, Eddy Kenzo, yagarutse ku makuru amaze iminsi avugwa ku makimbirane afitanye na mugenzi we Bebe Cool, agaragaza ko nubwo hari ibitamushimishije, yahisemo kutabyitaho ahubwo akibanda ku rugendo rwe bwite.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Eddy Kenzo yabajijwe ku bivugwa ko umubano we na Bebe Cool watangiye kuzamba , n’ubwo atinjiye mu bisobanuro birambuye, Kenzo yemeje ko atumva neza imyitwarire ya Bebe Cool ku bandi bahanzi.

Kenzo yavuze ko Bebe Cool akunze kuvuga nabi bagenzi be b’abahanzi, akabashyiraho igitutu agamije kugaragaza ko ari we wihariye kandi uyoboye umuziki muri Uganda. Yongeyeho ko iyo myitwarire atayishima, ariko akahitamo kuyireka ikamunyura.

Ati: “Bebe Cool aranzi. Mpora mpaha icyubahiro abantu banyuze imbere yanjye kandi nabo bakiyubaha. Ariko ikibazo ni uko Bebe Cool akunda amakimbirane. Ibyo si byo bindaje ishinga.”

Yakomeje agaragaza ko nubwo hari ibyo Bebe Cool yamukoreye bitamushimishije, atifuza kubigira ikibazo gikomeye mu buzima bwe cyangwa mu mwuga we w’ubuhanzi. Ahubwo, yashimangiye ko yahisemo kwibanda ku iterambere rye no ku gufasha impano nshya binyuze muri Big Talent Entertainment.

Kugeza ubu, amakuru akomeza kuvuga ko umwuka mubi ukiri hagati y’aba bahanzi bombi, aho bivugwa ko itandukaniro mu myumvire ku mikoreshereze y’amafaranga yakoreshejwe mu matora ari imwe mu ntandaro y’ukutumvikana kwabo.

Icyakora, Eddy Kenzo agaragaza ko atiteguye kujya mu makimbirane adafite umumaro, ahubwo ahitamo gukomeza urugendo rwe rw’umuziki n’iterambere rye bwite.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here