27.7 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomeImyidagaduroNyuma y’impanuka yahitanye umupolisi, DJ Toxxyk ni ibihe byaha ashobora kuryozwa?

Nyuma y’impanuka yahitanye umupolisi, DJ Toxxyk ni ibihe byaha ashobora kuryozwa?

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Impaka zikomeje gufata indi ntera ku bijyanye na DJ Toxxyk uherutse kugonga umupolisi wari mu kazi, bikarangira uyu mupolisi ahasize ubuzima. Ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, benshi bakomeje kwibaza ibyaha n’ibihano uyu mu-DJ ashobora gukurikiranwaho, n’ubwo iperereza ritararangira.

Ku wa 21 Ukuboza 2025, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi DJ Toxxyk nyuma y’impanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025 i Kigali. Nyuma yo kugonga uwo mupolisi, DJ Toxxyk yahise acika, aza gufatirwa mu Karere ka Karongi.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko DJ Toxxyk yafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu nyuma y’uko yari yabanje kubura, anavuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba yari yanyoye ibisindisha cyangwa hari andi makosa yaba yarakozwe.

Ibyaha ashobora gukurikiranwaho

Mu mategeko y’u Rwanda, umuntu wese wica undi bimugwiririye ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu kuva ku bihumbi 500 Frw kugeza kuri miliyoni 2 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ibi bisobanura ko, mu gihe iperereza ryagaragaza ko ibyabaye byari impanuka itateguwe, DJ Toxxyk ashobora gukurikiranwaho icyaha cyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake.

Ariko kandi, kugonga umuntu by’umwihariko umupolisi uri mu kazi, bishobora gufatwa nk’ubwicanyi buturutse ku bushake mu gihe byagaragara ko uwo mupolisi yagerageje guhagarika ikinyabiziga, akanga guhagarara ahubwo akamugonga abigambiriye. Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, iyo gihamijwe, gihanishwa igifungo cya burundu.

Umushinjacyaha waganiriye na IGIHE yasobanuye ko itandukaniro riri hagati y’impanuka n’ubwicanyi buturutse ku bushake rishingira ku migambi n’imyitwarire y’uregwa mu gihe cyabayeho impanuka.

Inzoga, ibiyobyabwenge n’andi makosa ashobora kwiyongeraho

Hari abagaragaje ko DJ Toxxyk yari avuye gucuranga mu kabari, bigatuma hibazwa niba yari yanyoye inzoga. Mu gihe ibipimo byagaragaza ko yari yanyoye ibisindisha, yahanirwa icyaha cyo gutwara yanyoye, gishobora guhanishwa igifungo cy’iminsi irindwi kugeza ku mezi abiri.

Ipimwa ry’ibisindisha rishobora no kujyana no gupimwa ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kuko amategeko ateganya ko umuntu wese ubifashe ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’ibiri cyangwa imirimo rusange.

Hari kandi icyaha cyo gutwara ikinyabiziga atabifitiye uruhushya, gihanishwa igifungo kitarenze amezi abiri cyangwa ihazabu.

Ikindi gishobora kumukurikirana ni icyaha cyo guhunga nyuma yo guteza impanuka, cyane ko yafatiwe mu Karere ka Karongi mu gihe impanuka yabereye i Kigali. Icyo cyaha na cyo gihanishwa igifungo n’ihazabu.

Hari n’abandi bavuga ko ashobora kuba yaragenderaga mu cyerekezo kitari cyo, na byo bikaba icyaha gishobora guhanishwa igifungo cyangwa ihazabu ntoya.

 

N’ubwo ibi byose bivugwa, ibyaha DJ Toxxyk ashobora gukurikiranwaho bizamenyekana nyuma y’iperereza riri gukorwa na Polisi y’u Rwanda, dosiye igashyikirizwa Ubushinjacyaha mbere yo kuregerwa Urukiko.

Mu gihe byagaragara ko hari ibyaha birenze kimwe, Ubushinjacyaha bushobora kugaragaza ko habayeho impurirane y’ibyaha, bigatuma umucamanza atanga igihano gikomeye hashingiwe ku mategeko.

Uretse ibyaha nshinjabyaha, umuryango w’umupolisi witabye Imana ushobora no kurega DJ Toxxyk mu manza mbonezamubano, usaba indishyi zikomoka ku mpanuka z’umuntu wabo witabye Imana.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here