26.5 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeImyidagaduroMu muziki nta kintu cy' ubuntu_Kin Bella avuga ku gitutu cy’igitsina n’uruhare...

Mu muziki nta kintu cy’ ubuntu_Kin Bella avuga ku gitutu cy’igitsina n’uruhare rwa ‘sugar daddy’ mu rugendo rwo kumenyekana

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

 

Umuhanzikazi w’Umunya-Uganda Kin Bella yatangaje amagambo akomeye agaragaza uko inganda z’umuziki ziba ziteye, avuga ko abahanzi benshi bashya basabwa kwemera igitutu kijyanye n’igitsina cyangwa bakagira ubushobozi bw’amafaranga ahagije, niba bashaka kugera ku izina rikomeye mu muziki.

Mu kiganiro yagiranye na Sheilah Price, Kin Bella yasobanuye ko iyo uri umuhanzi ukizamuka, akenshi uba ushyizwe mu mwanya ugoye, aho bamwe mu bantu bafite ijambo rikomeye mu muziki baba bafite inyungu zabo zihishe. Yagize ati: “Hari igihe uba usigaye nta yandi mahitamo ufite, ugasabwa kwemera ibyo batifuza kukubwira ku mugaragaro.”

Yavuze ko ari na yo mpamvu hari abahanzi b’abakobwa benshi bagira “sugar daddy” mu ibanga, kugira ngo abafashe gutera inkunga imibereho yabo n’umwuga wabo w’umuziki.Ati: “Umuziki urahenze. Niba utiteguye kwemera ibyo bamwe bagusaba, ugomba kuba ufite amafaranga yawe. Nubwo wayategura neza, hari abo uha amafaranga nk’itangazamakuru cyangwa aba-DJ bakayanga, bakifuza ibindi.”

Kin Bella yanatanze inama ku bahanzi bakizamuka, abasaba kwirinda gushaka abayobozi (managers) bashaje mu ruganda rw’umuziki kandi baramaze gucibwa intege n’ibyabayeho kera. Yavuze ko abo bashobora kubabera umutwaro aho kubafasha.Ati: “Abantu utekereza ko bazagushyira ku rwego rwo hejuru si bo babigukorera. Baba baramaze gucika intege ku bahanzi, bakakubera umutwaro mbere yo kugufasha.”

Yongeyeho ko ari byiza gutangira urugendo n’abayobozi bakiri bato, bafite inzozi n’ishyaka risa n’iryawe, bakagendana nawe kuva hasi. Yavuze ko abo aribo bafasha kurusha abayobozi bashaje bashaka icyubahiro no gukoresha abahanzi mu ntambara zabo bwite.

Kin Bella yigeze gukorana na Jeff Kiwa, umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki wa Uganda, ariko amakuru agaragaza ko batandukanye ku mpamvu zitigeze zimenyekana.

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here