Umuhanzi Bill Ruzima, umaze kumenyekana kubera indirimbo ze zirimo Imana y’Abakundana na Munda y’Isi, yavuye mu nzira y’ibiyobyabwenge asubira mu buzima bwiza, aba umurokore mu Itorero rya ADEPR, aho asigaye abwiriza abandi.
Ruzima, azwi mu itsinda rya Yemba Voice, yari yatawe muri yombi ku wa 15 Ugushyingo 2025, akekwaho kunywa no gutunda ibiyobyabwenge by’urumogi. Yemereye Ubugenzacyaha ko yari asanzwe abikoresha kuva mu 2022.
Mu gitondo cyo ku wa 19 Ugushyingo, yoherejwe mu kigo ngororamuco cy’i Huye, Huye Isange Rehabilitation Center, aho yitabwagaho n’abaganga kugira ngo akire ibiyobyabwenge. Icyo gihe, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko “yoherejwe mu kigo cya ‘Huye Isange Rehabilitation Center’ aho agiye kwitabwaho n’abaganga kugira ngo akire ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge.”
Inshuti ze za hafi zatangarije Afrovera.com ko Bill Ruzima yavuye muri icyo kigo mu mpera z’ukwezi k’ Ukuboza 2025, agaragara neza, isura ye ikeye kandi afite akanyamuneza. Bagize bati: “Mbere yo kujya muri ‘Rehab’ yanywaga inzoga, ariko ubu anywa amazi gusa kandi yabaye umuyoboke w’Itorero rya ADEPR, aho asigaye asengera ndetse abwiriza n’abandi.”
Amakuru atugeraho avuga ko uyu muhanzi w’ijwi ritangaje ubu abarizwa iwabo mu karere ka Nyanza gaherereye mu Intara y’ Amajyepfo y’ u Rwanda.



