Mu kiganiro “Jazz with Jajja” cyabereye muri State House i Nakasero, umunyamakuru akaba n’umunyabugeni wa YouTube Isaac Katende uzwi nka Kasuku, yasabye Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni inkunga y’amafaranga, mu mvugo yise “luseke”.
Iki kiganiro cyari kiyobowe na Natasha Karugire na Kasuku, aho baganiraga ku bibazo byugarije urubyiruko n’uruhare rw’ubuyobozi mu kubafasha kwiteza imbere. Nyuma yo gutanga ibitekerezo bye, Kasuku yafashe umwanya asaba Perezida Museveni ko yamugenera icyo “atahana ”.Yagize ati:“Iyo usuye Jajja, akenshi aguha impano cyangwa ikintu ujyana, ni yo mpamvu nsaba Nyakubahwa kuduha icyo twatwara tujya mu rugo.”
Nubwo Kasuku yari aherekejwe n’abandi bari bamushyigikiye, Perezida Museveni yanze icyifuzo cye, asobanura ko ntabyo byaba ari byiza ariko ubu ari umukandida ku mwanya wa Perezida, bikaba byafatwa nko kugura amajwi cyangwa ruswa ya politiki.
Museveni yavuze ko bishoboka ko bazongera kuganira kuri icyo cyifuzo nyuma y’amatora ateganyijwe ku itariki ya 15 Mutarama 2026.
Yagize ati:“Ntabwo mbifata nabi, ariko ubu ndi umukandida ku mwanya wa Perezida, kubikora byasa nko gutanga ruswa. Reka dutegereze amatora arangire, hanyuma nzabisuzume.”



