27.7 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomePolitikePerezida Ndayishimiye na Tshisekedi bahiye ubwoba bwinshi cyane bakimara kubona intwaro idasanzwe...

Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi bahiye ubwoba bwinshi cyane bakimara kubona intwaro idasanzwe y’ingabo z’u Rwanda batari bazi ko zifite

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Mu gihe akarere k’Ibiyaga Bigari kakomeje kuzamo umwuka mubi w’umutekano muke, amagambo akakaye n’imyitwarire ya gisirikare, hari ikintu gishya cyatumye impungenge z’abayobozi bo mu bihugu bimwe na bimwe ziyongera ku rwego rudasanzwe: kumenya ko Ingabo z’u Rwanda zifite ubushobozi buhanitse bwa gisirikare batari bazi, bushingiye ku ikoranabuhanga rigezweho rishobora guhindura isura y’intambara z’iki gihe.

Ibi byatangajwe mu buryo butaziguye n’abantu batandukanye bakurikiranira hafi ibya gisirikare n’umutekano, barimo Dr. Dash, wavuze ko u Rwanda rumaze igihe rwinjiza imbaraga mu ikoranabuhanga rya gisirikare rishingiye ku bwenge bugezweho, radar zireba kure n’intwaro zishobora kurimbura intego ziri ku ntera ndende cyane.

Amakuru ducyesha uwitwa Dr. Dash kuri X yemeza ko u Rwanda rufite sisiteme ya radar yitwa RUTIKURA, ishobora kubona igikorwa cyose kiri mu ntera igera kuri kilometero 2,000. Ibi bisobanuye ko kuva ku butaka bw’u Rwanda, inzego z’umutekano zishobora kubona ibiri kubera kure cyane mu karere no hanze yako.

Hari kandi indi ntwaro ikomeye yiswe RUMASHA, ishobora kurimbura icyago icyo ari cyo cyose kiri mu ntera ya kilometero amagana, ikoresheje ikoranabuhanga ryihuse kandi ryizewe. Abasesenguzi bavuga ko izi ntwaro zombi zitari izo gutera, ahubwo ari izo gukumira ibitero hakiri kare, no kurinda ubusugire bw’igihugu.

Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bwashimangiye ibi, agaragaza ko Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano zimaze kuba inkingi y’ubumwe, icyubahiro n’imbaraga z’igihugu, ku buryo zishobora kurinda inyungu zacyo mu bwigenge busesuye.

Kumenya ko u Rwanda rushobora kubona no gukurikirana igikorwa icyo ari cyo cyose kiri mu kirere no ku butaka kure cyane, byakanguye impungenge mu bihugu byari bimaze iminsi bikoresha amagambo akakaye birukangisha intambara yeruye.

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, amaze iminsi atunga agatoki u Rwanda arushinja ibikorwa byo kwambukiranya umupaka, nyuma y’imirwano ikomeye yabereye muri Kivu y’Amajyepfo aho ingabo z’u Burundi zahanganiye n’umutwe wa AFC/M23 zigatsindwa, zikanatakaza umujyi wa Uvira.

Nyuma y’iyo ntsinzi ya AFC/M23, u Burundi bwakajije imvugo mu ruhando mpuzamahanga, bugerageza gusaba Akanama k’Umutekano ka Loni gufatira u Rwanda ibihano by’intwaro n’ubukungu. Icyakora u Rwanda rwahakanye ibi birego byose, rugaragaza ko nta gitero na kimwe cyigeze gituruka ku butaka bwarwo kijya mu Burundi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Martin Ngoga, yasobanuye ko ibitero byabaye byaraturutse ku butaka bw’u Burundi no muri RDC, bigahungabanya umutekano w’abaturage, bikabyara impunzi nyinshi zahungiye mu Rwanda.

Ku ruhande rwa RDC, Perezida Félix Tshisekedi yakomeje kugaragaza ko nubwo yagiye mu biganiro bya dipolomasi, igitekerezo cyo gushoza intambara ku Rwanda kikiri ku meza. Ibi yabigarutseho inshuro nyinshi, kuva mu gihe cyo kwiyamamaza kugeza mu biganiro yagiranye n’itangazamakuru mpuzamahanga.

Tshisekedi akomeza gushinja u Rwanda gufasha M23, ikirego u Rwanda rwateye utwatsi kenshi, rugaragaza ko M23 ari ikibazo cy’Abanye-Congo bambuwe uburenganzira bwabo, ikibazo kitarabonerwa igisubizo cya politiki mu myaka myinshi ishize.

Perezida Paul Kagame yigeze gusubiza ko Tshisekedi ashobora kuba afite ubushobozi bwo gutangaza intambara, ariko atazashobora kugenzura ingaruka zayo, cyane cyane mu gihe igihugu cye gifite ingabo zidafite ubushake n’ubunyamwuga bihagije bwo guhangana n’igisirikare kimeze nka RDF.

Abasesenguzi benshi mu by’umutekano bemeza ko mu gihe RDC cyangwa u Burundi byashora intambara ku Rwanda, RDF yashyira imbere uburyo bwo gukumira igitero kitaragera ku butaka bw’u Rwanda, ikarwanira intambara kure y’imipaka yarwo.

Ibi byashoboka binyuze mu gufata imijyi y’ingenzi nka Goma na Bukavu, hagamijwe guca intege FARDC no kuyambura ubushobozi bwo gutera u Rwanda. Si mu rwego rwo kwigarurira ubutaka, ahubwo ni tekinike ya gisirikare yo kwirinda.

Hari kandi amahirwe menshi ko FARDC n’imitwe biyunze nayo yakongera gusubira inyuma nk’uko byigeze kugenda mu 2022, aho abasirikare benshi bahunze urugamba, bamwe bambuka imipaka.

Abazi amateka y’intambara ya kabiri ya Congo, bazi neza ko amagambo adatekerejweho n’imyitwarire idashingiye ku kuri ishobora gutuma akarere kose kajya mu mwiryane muremure.

U Rwanda rugaragaza ko rutifuza intambara, ariko ko rutazigera na rimwe rwemera guterwa cyangwa guhungabanywa. Ibi bikajyana n’imbaraga rushora mu ikoranabuhanga rya gisirikare rigezweho, rigamije gutuma nta gihugu na kimwe cyatekereza kuruhungabanya.

Mu gihe Perezida Ndayishimiye na Perezida Tshisekedi bakomeje amagambo akakaye, kumenya ko u Rwanda rufite ubushobozi bwa gisirikare buhanitse nka RUTIKURA na RUMASHA byabashyize mu bwoba bukomeye, bituma basubira inyuma mu bitekerezo byo kurutera.

Abaturage bo mu karere barasaba ko habaho ibiganiro byihuse kandi by’ukuri, kuko intambara yambukiranya imbibi ishobora kuba igihombo gikomeye ku baturage basanzwe.

Icyakora, ikigaragara ni uko mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ikoranabuhanga rya gisirikare riri guhindura uruhande rufite imbaraga, kandi u Rwanda rwerekanye ko rwiteguye kurinda umutekano warwo ku rwego urwo ari rwo rwose.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here