Umunyamideli n’umunyamakuru w’ibyamamare muri Uganda, Sheilah Gashumba, yatangaje ko atazongera kwihanganira abantu bamwibasira cyangwa bamusebya ku mbuga nkoranyambaga, ashimangira ko agiye gutangira gukoresha amategeko ahana ihohoterwa rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Snapchat, Sheilah yatanze ubutumwa bukomeye, agaragaza ko ibyo gucecekera no kwirengagiza abatukana byarangiye burundu. Yaburiye umuntu uwo ari we wese uzongera gukoresha izina rye mu kumutuka, kumuharabika cyangwa kumwandikaho amagambo amusebya, ko azamugeza mu nkiko hashingiwe ku itegeko rya Uganda rigenga ihohoterwa ryo kuri murandasi.
Mu magambo ye, Sheilah yavuze ko guhera ku itariki ya 4 Mutarama uyu mwaka, umuntu wese uzaba atuye muri Uganda kandi akoresheje imbuga nkoranyambaga mu kumutuka cyangwa kumwandikaho amagambo amwibasira, azahura n’ingaruka z’amategeko. Yagize ati, “Uyu ni umwaka wo gukoresha itegeko rirwanya ihohoterwa ryo kuri murandasi. Ntihazongera kwihanganirwa.”
Nubwo atigeze atangaza amazina y’abantu abwira, ubutumwa bwe bwumvikanye muri rusange ko bugenewe abamunenga, abamwibasira n’abandi bose bakunze kumuvugaho nabi ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi bibaye mu gihe Sheilah Gashumba akunze kuvugwaho byinshi mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, bitewe n’ubwamamare bwe n’imibereho ye ikurura amarangamutima ya benshi.



