23.2 C
Africa
Dinsdag, Maart 3, 2026
HomeImyidagaduroTwese turayoboye_ Kenny Sol yagaye abantu barimo kugira ibihangange Bruce Melodie na...

Twese turayoboye_ Kenny Sol yagaye abantu barimo kugira ibihangange Bruce Melodie na The Ben

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Kenny Sol yatangaje ko atemeranya n’abakomeje kuvuga ko Bruce Melodie na The Ben ari bo bihangange cyangwa abayoboye umuziki w’u Rwanda, ashimangira ko uruganda rwa muzika rugizwe n’abantu bose barimo, buri wese akagira umusanzu we.

Serivisi za Digital za Afrovera

Dufasha business n’imishinga kugaragara online bin yuze muri serivisi za digital zinoze kandi ku giciro gito cyane.

  • ✔ Gukora Website za business & companies
  • ✔ Posters & Graphic Design
  • ✔ Website Hosting & Domain
  • ✔ Gufungura YouTube Channels za business

Andikira kuri WhatsApp:

+254 700 852 479

Uyu muhanzi yavuze ko adakozwa n’imvugo y’uko hari umuhanzi umwe cyangwa babiri bashobora gufatwa nk’abari hejuru y’abandi, ahubwo yemeza ko uwakoze indirimbo nziza igakundwa n’abafana akwiye kubishimirwa, aho guhora bashyira imbere amazina amwe gusa.

Ibi Kenny Sol yabigarutseho, ubwo yari mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise Haje Gushya, ateganya no gusohora amashusho yayo mu minsi ya vuba.Ati: “Nta muntu uhanganye n’undi hano mu muziki. Abantu bakore ibikorwa byiza bihangane, nta muntu uyoboye uru ruganda twese tururimo.

Kenny Sol yagaragaje ko guhanganisha abahanzi bamwe no kubashyira mu mwanya w’abayoboye bishobora guca intege abandi, bagatekereza ko nubwo bakora cyane batazigera bagira agaciro gahagije kuko hari amazina yafashwe nk’adasimburwa.

Nubwo bimeze bityo, uyu muhanzi yashimye ihangana rikorwa mu buryo bw’ubucuruzi, avuga ko rishobora kugira uruhare mu gutuma uruganda rwa muzika rurushaho gutera imbere, cyane cyane iyo rwinjiriza abahanzi n’abarushyigikiye.Ati: “Uzitwara neza mu gitaramo ni we uzahabwa indabyo ze. Ibi barimo ni byiza kuko bituma uruganda rushyuha. Nanabonyemo amasosiyete akomeye yabagobotse, bivuze ko byinjije amafaranga.”

Yongeyeho ko nubwo ihangana riri hagati ya The Ben na Bruce Melodie ryaba ribyara inyungu, we nk’umuhanzi nta ruhande na rumwe azabogamira, ahubwo akaguma ku murongo we wo gukora umuziki no kuwunoza.

The Ben na Bruce Melodie bagiye guhurira mu gitaramo cyiswe The New Year kizabera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026, kikaba ari kimwe mu bitaramo bikomeje kuvugisha benshi mu bakunzi b’umuziki nyarwanda.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here