36.8 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomeIbyamamareUmushoferi wa Anthony Joshua agiye kuburanishwa ku mpanuka yahitanye inshuti ze, uyu...

Umushoferi wa Anthony Joshua agiye kuburanishwa ku mpanuka yahitanye inshuti ze, uyu mukinnyi ayikomerekeyemo

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

 

Umugabo witwa Adeniyi Mobolaji Kayode, wari usanzwe ari umushoferi w’icyamamare mu iteramakofe Anthony Joshua, agiye kuryozwa n’ubutabera ku byaha ashinjwa byakomotse ku mpanuka y’imodoka yahitanye abantu babiri, ikanakomerekeramo uyu mukinnyi w’Umwongereza.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Mutarama 2026, Polisi yo muri Nigeria yatangaje ko Kayode w’imyaka 46 yamaze gushyikirizwa ubutabera, nyuma y’iperereza ryakozwe ku mpanuka yabaye ku wa 29 Ukuboza 2025.

Iyo mpanuka yabereye mu gace ka Ogun, hafi y’Umujyi wa Lagos, ubwo imodoka bari barimo yagonganaga n’ikamyo yari mu muhanda. Polisi ya Nigeria, mu kiganiro yagiranye na BBC, yemeje ko iperereza ryagaragaje ko impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’iyo modoka, ari na yo mpamvu dosiye ya Kayode yahise ishyikirizwa ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Kayode akurikiranyweho ibyaha birimo gutwara nabi bigateza urupfu, gutwara imodoka nta ruhushya rubimwemerera, ndetse no gutwara atabyitayeho.

Biteganyijwe ko uyu mushoferi azitaba urukiko ku wa 20 Mutarama 2026, aho azatangira kuburanishwa kuri ibi byaha.

Ku ruhande rwa Anthony Joshua, yarokotse iyi mpanuka ariko ayikomerekeramo bidakabije. Yavuwe mu bitaro, ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga iwe mu rugo.

Abaguye muri iyi mpanuka ni Kevin Latif Ayodele na Sina Ghami, bari inshuti magara ndetse n’abatoza ba Anthony Joshua, bakaba bari bamaze imyaka irenga 10 bakorana na we. Iyi mpanuka yasize icyuho gikomeye mu muryango w’uyu mukinnyi n’isi y’iteramakofe muri rusange.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here