Umugabo witwa Adeniyi Mobolaji Kayode, wari usanzwe ari umushoferi w’icyamamare mu iteramakofe Anthony Joshua, agiye kuryozwa n’ubutabera ku byaha ashinjwa byakomotse ku mpanuka y’imodoka yahitanye abantu babiri, ikanakomerekeramo uyu mukinnyi w’Umwongereza.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Mutarama 2026, Polisi yo muri Nigeria yatangaje ko Kayode w’imyaka 46 yamaze gushyikirizwa ubutabera, nyuma y’iperereza ryakozwe ku mpanuka yabaye ku wa 29 Ukuboza 2025.
Iyo mpanuka yabereye mu gace ka Ogun, hafi y’Umujyi wa Lagos, ubwo imodoka bari barimo yagonganaga n’ikamyo yari mu muhanda. Polisi ya Nigeria, mu kiganiro yagiranye na BBC, yemeje ko iperereza ryagaragaje ko impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’iyo modoka, ari na yo mpamvu dosiye ya Kayode yahise ishyikirizwa ubushinjacyaha.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Kayode akurikiranyweho ibyaha birimo gutwara nabi bigateza urupfu, gutwara imodoka nta ruhushya rubimwemerera, ndetse no gutwara atabyitayeho.
Biteganyijwe ko uyu mushoferi azitaba urukiko ku wa 20 Mutarama 2026, aho azatangira kuburanishwa kuri ibi byaha.
Ku ruhande rwa Anthony Joshua, yarokotse iyi mpanuka ariko ayikomerekeramo bidakabije. Yavuwe mu bitaro, ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga iwe mu rugo.
Abaguye muri iyi mpanuka ni Kevin Latif Ayodele na Sina Ghami, bari inshuti magara ndetse n’abatoza ba Anthony Joshua, bakaba bari bamaze imyaka irenga 10 bakorana na we. Iyi mpanuka yasize icyuho gikomeye mu muryango w’uyu mukinnyi n’isi y’iteramakofe muri rusange.



