38.6 C
Africa
Vrydag, Maart 6, 2026
HomeAmakuruUmutwe Mushya wa FCLR uvugwa muri Congo: Ese Umutekano w’Akarere Uri mu...

Umutwe Mushya wa FCLR uvugwa muri Congo: Ese Umutekano w’Akarere Uri mu Kaga?Umutwe Mushya wa FCLR uvugwa muri Congo: Ese Umutekano w’Akarere Uri mu Kaga?

Date:

Related stories

Ambasade y’u Rwanda muri UAE yasabye abanyarwanda gukurikiza amabwiriza y’umutekano

Ambasade y’u Rwanda ikorera mu bihugu  by’Abarabu (UAE) yasohoye...

Amagana y’Abihinduje Igitsina Basabwe Gusubirishamo Indangamuntu Zigaragaza Ibitsina Bahawe Bakivuka

Amagana y’abantu bihinduje igitsina (transgender) n’abiyumva mu byiciro bitari...

Mediterane: Ubwato bw’Uburusiya butwara LNG Arctic Metagaz bwarohamye, Moscow ishinja Ukraine igitero cya drones

Ubwato bw’Uburusiya butwara umwuka kamere utunganyije (Liquefied Natural Gas...

Cuba mu Mwijima: Miliyoni z’abaturage Babuze amashanyarazi Nyuma y’ihungabana ry’uruganda rukuru

Miliyoni z’abaturage bo muri Cuba  kurubu bahanganye n’ibura ry’amashanyarazi...

Rwanda: Inama y’Abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’agateganyo ry’imfungwa 1,874

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu i Kigali iyobowe...
spot_imgspot_img

Umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari wongeye kuvugwaho cyane nyuma y’amakuru n’ibitekerezo bikomeje gukwirakwira bivuga ko umuhungu w’uwahoze ari peresida Habyarimana, leta ya kongo yifatanyije na leta y’uburundi bari kumutera inkunga kugirango ayobore uRwanda maze bose hamwe batsembeho ubwoko bw’abatutsi . Aka karere kamaze imyaka myinshi karanzwe n’intambara zishingiye ku mitwe yitwaje intwaro, amakimbirane ya politiki, n’amacakubiri ashingiye ku moko.

Hari amakuru ataremezwa ku mugaragaro avuga ko bamwe mu barwanyi bafitanye amateka n’imitwe irwanya u Rwanda bashobora kuba bari kugerageza kwishyira hamwe no kwiyunga hamwe n’umutwe mushya witwaje intwaro wiswe  Front Commun de la Libération du Rwanda (FCLR). Icyakora, nta tangazo ryemewe n’amategeko cyangwa ryashyizwe ahagaragara n’ibihugu birebwa n’iki kibazo cyangwa imiryango mpuzamahanga rirabyemeza kugeza ubu.

Uburasirazuba bwa RDC bumaze igihe kirekire bubamo imitwe myinshi yitwaje intwaro, irimo n’uwitwa FDLR, washinzwe n’abasirikare n’abarwanyi bahunze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Leta y’u Rwanda yakomeje kugaragaza impungenge ko uwo mutwe n’indi iwushamikiyeho bikomeje kuwubera ikibazo cy’umutekano, mu gihe ubuyobozi bwa RDC bwo bukomeje guhura n’imbogamizi mu kugenzura neza ibice byose by’icyo gihugu, cyane cyane mu burasirazuba bukungahaye ku mutungo kamere.

Ibihugu birimo u Burundi na RDC byagiye bigira uruhare mu bikorwa bya gisirikare muri ako gace, bivuga ko ari mu rwego rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro no kugarura umutekano. U Burundi bwohereje ingabo mu burasirazuba bwa Congo binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano, bugamije kurwanya imitwe ishobora guhungabanya umutekano wabwo. Ariko bamwe mu basesenguzi bavuga ko amakuru ataremezwa neza ku bijyanye n’ikorwa ry’ikorwa ry’iyandikwa ry’abarwanyi bashya ashobora kurushaho gukomeza umwuka mubi mu karere.

Mu myaka ishize, ubwinshi bw’imitwe yitwaje intwaro bwiyongereye cyane, cyane cyane nyuma y’ikorwa ry’itsinda rizwi nka Wazalendo, rigizwe n’imitwe myinshi yitwaje intwaro yishyize hamwe mu gushyigikira ingabo za leta ya Congo mu guhangana n’indi mitwe irimo M23. Abasesenguzi bavuga ko kwiyongera kw’iyo mitwe, akenshi ishingiye ku moko cyangwa ku nyungu z’akarere, bituma bigorana kugera ku mahoro arambye.

U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko kuba imitwe irurwanya ikomeje gukorera hafi y’umupaka warwo ari ikibazo gikomeye cy’umutekano, rushimangira ko gukusanya amakuru no gufata ingamba z’igihe ari ingenzi mu kurinda ubusugire bwarwo.

Nubwo hari ibiganiro bya dipolomasi bikomeje kuyoborwa n’imiryango yo mu karere n’iyo ku rwego mpuzamahanga, amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC aracyari kure. Abasesenguzi bagaragaza ko amakuru adafite gihamya, poropagande, n’imvugo zishobora gukongeza amacakubiri bishobora kurushaho gukomeza umwuka mubi niba bidakurikiranywe neza.

Kugeza ubu, nta gihamya ifatika irashyirwa ahagaragara ku mugaragaro yemeza ko hari umutwe mushya wamaze gushingwa cyangwa wahinduye izina, ariko ibi bikomeje kugaragaza uko umutekano mu karere ugihagaze mu buryo bworoshye guhinduka. Afrovera media izakomeza gukurikirana aya makuru no gutangaza ibimaze kwemezwa.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here