37.1 C
Africa
Dinsdag, April 21, 2026
HomeAmakuruAmerika yahagaritse ibihano ku Rwanda ku munota wa nyuma nyuma y’uruhare rwa...

Amerika yahagaritse ibihano ku Rwanda ku munota wa nyuma nyuma y’uruhare rwa Senateri Graham

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House) byahagaritse by’agateganyo umugambi wo gufatira u Rwanda ibihano,  ni nyuma y’ubuvugizi bwakozwe na Senateri Lindsey Graham, umwe mu banyapolitiki bakomeye mu ishyaka ry’aba-Républicain.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Wall Street Journal, mu mpera za Mutarama 2026, Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Senateri Graham, amusaba ubufasha mu gukumira uwo mugambi wari uri gutekerezwaho na White House. Icyo gihe, Amerika yari imaze iminsi igaragaza ko ishobora gufatira u Rwanda ibihano, irushinja kudashyira mu bikorwa bimwe mu byari bikubiye mu masezerano y’amahoro rwagiranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Ukuboza 2025, azwi nk’amasezerano ya Washington.

Amakuru avuga ko Senateri Graham yahise atangira ubuvugizi, asaba White House n’ibiro bya Visi-Perezida JD Vance kudafatira u Rwanda ibihano, ashimangira ko ari umufatanyabikorwa wa hafi wa Amerika mu bya dipolomasi n’umutekano. Yagaragaje kandi ko gufatira u Rwanda ibihano byashoboraga guhungabanya umubano w’ibihugu byombi no gutuma rwigira kure Washington.

Senateri Graham ngo yanagaragaje ko u Rwanda rwakomeje kubahiriza amasezerano ajyanye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro hagati y’ibihugu byombi, ibintu byafatwaga nk’ingenzi mu mubano w’ubukungu.

Abayobozi bafite amakuru kuri iki kibazo bavuga ko nyuma y’ubu buvugizi, White House yahisemo gusubika icyemezo cy’ibihano, nubwo imbere mu buyobozi bwa Amerika hatumvikanyeho kimwe icyo cyemezo.

Kugeza ubu, ibiro bya Senateri Graham ntibiragira icyo bitangaza ku mugaragaro kuri ayo makuru, ndetse na White House ntiragira icyo iyatangazaho.

Aya makuru aje akurikira amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC mu Ukuboza 2025, ku bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aya masezerano yari agamije guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa Congo, gusenya imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, no kugabanya umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Icyakora, nyuma yo kuyashyiraho umukono, imirwano yongeye kubura hagati y’ingabo za RDC n’umutwe wa AFC/M23, ibintu byatumye Amerika yongera kugaragaza impungenge ku iyubahirizwa ryayo.

White House yatangaje ko ishaka ko impande zose zubahiriza ibyo ziyemeje, mu rwego rwo kwirinda ko ayo masezerano yasenyuka burundu. Ku ruhande rw’u Rwanda, umuvugizi wa guverinoma, Yolande Makolo, yavuze ko igihugu cyiyemeje kubahiriza ayo masezerano, anashinja ubuyobozi bwa Congo n’imitwe ibufasha kuyica.

Amakuru kandi avuga ko ibihano byari gutangwa byashoboraga kwibasira bamwe mu bayobozi bakuru, hagamijwe gushyira igitutu ku mpande zirebwa n’aya masezerano.

Nubwo ibihano byahagaritswe by’agateganyo, abasesenguzi bavuga ko umubano wa dipolomasi hagati ya Washington, Kigali na Kinshasa uzakomeza guterwa ingaruka n’ikorwa ry’ayo masezerano n’umutekano ukomeje kuba muke mu burasirazuba bwa RDC.

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here