23.2 C
Africa
Dinsdag, Maart 3, 2026
HomeImyidagaduro“Umuziki si ruhago” – Minisitiri Nduhungirehe asaba urubyiruko kureka guhanganisha abahanzi b’Abanyarwanda

“Umuziki si ruhago” – Minisitiri Nduhungirehe asaba urubyiruko kureka guhanganisha abahanzi b’Abanyarwanda

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatanze umuburo ukomeye ku rubyiruko rukomeje kugendera mu muco wo guhanganisha abahanzi b’Abanyarwanda, abasaba kubireka kuko umuziki utagomba gufatwa nk’umupira w’amaguru.

Serivisi za Digital za Afrovera

Dufasha business n’imishinga kugaragara online bin yuze muri serivisi za digital zinoze kandi ku giciro gito cyane.

  • ✔ Gukora Website za business & companies
  • ✔ Posters & Graphic Design
  • ✔ Website Hosting & Domain
  • ✔ Gufungura YouTube Channels za business

Andikira kuri WhatsApp:

+254 700 852 479

Ibi yabigarutseho nyuma yo gushyira hanze urutonde rw’indirimbo yumvise cyane muri uyu mwaka abinyujije kuri Spotify, aho indirimbo za Bruce Melodie zari nyinshi kurusha iz’abandi bahanzi. Ibyo byatumye umwe mu bafana amusaba ko yakwita no ku ndirimbo za The Ben, amwandikira ati: “Bwana Muyobozi, murebe no ku ya The Ben atazarira mu gitaramo.”

Mu gusubiza iki gitekerezo, Minisitiri Nduhungirehe yahise agaragaza ko atishimiye imvugo yo kugereranya no guhanganisha abahanzi, ashimangira ko The Ben ari umuhanzi w’ikirangirire mu Rwanda udakwiye kugereranywa n’abandi.

Yagize ati:“Ariko ibi bintu urubyiruko muhoramo byo guhanganisha abahanzi b’Abanyarwanda muzabireke rwose. The Ben ni umuhanzi w’ikirangirire mu Rwanda, utagomba kugereranywa n’undi uwo ari we wese.”

Yakomeje asobanura ko umuziki utandukanye cyane n’imikino, by’umwihariko ruhago, aho abafana baba bashyigikira ikipe imwe bakanga izindi. Yibukije ko mu muziki, umuhanzi umwe atagomba kubonwa nk’utsinda undi, ahubwo bose bagamije guteza imbere igihugu n’abakunzi babo.

Ati:“Umuziki ntabwo ari ruhago aho ukunda ikipe yawe ugapinga izindi. Guhanga biravuna, kandi abakunzi b’umuziki bakunda abahanzi benshi bakabateza imbere. Nta muhanzi wo mu Rwanda utsinda igitego uwundi; ahubwo bose batsindira igitego u Rwanda, bagatsindira igitego abakunzi babo.”

Ubu butumwa butanzwe mu gihe hamaze iminsi humvikana umwuka wo guhangana hagati y’abahanzi bakomeye barimo The Ben na Bruce Melodie,by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga.Aba bombi biteganyijwe ko bazahurira mu gitaramo kizabera muri BK Arena.

Ni igitaramo gitegerejwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda benshi.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here