Urubanza rwa Arnold Ishimwe uzwi cyane ku izina rya DJ Toxxyk rukomeje gufata indi ntera, nyuma y’uko hagaragaye izindi ngingo nshya zikomeye zongerera uburemere ikirego kimurega, kuva ku mpanuka yakoze igahitana umupolisi, kugeza ku kuba yaranyoye inzoga nyinshi, agafatirwa mu biyobyabwenge kandi atagira uruhushya rwo gutwara imodoka.
Kuva ku wa 20 Ukuboza 2025, DJ Toxxyk ari mu maboko y’inzego z’umutekano, aho akorwaho iperereza ku mpanuka yakoze mu gace ka Péage, yahitanye umupolisi wari mu kazi. Iperereza rikomeje kugaragaza ko atari impanuka isanzwe, ahubwo ifite imvano ku myitwarire itemewe n’amategeko.
Amakuru yizewe avuga ko nyuma yo gukora iyo mpanuka, uyu musore yagerageje gutoroka, ibintu byatumye dosiye ye irushaho gukomera. Kugeza ubu, hari undi muntu ugishakishwa kubera uruhare akekwaho mu gufasha DJ Toxxyk gushaka guhunga ubutabera.
Mu bantu DJ Toxxyk yamenyesheje ibyamubayeho ako kanya, harimo Niyonkuru Djuma uzwi nka Radju, wahoze ari umukinnyi ukomeye w’amakipe ya Kiyovu Sports na Rayon Sports, ubu usigaye agaragara cyane mu myidagaduro. Amakuru avuga ko Radju yigeze gufungwa akekwaho kumufasha gutoroka, ariko aza kurekurwa mu minsi ishize.
Abatangabuhamya bavuga ko DJ Toxxyk yahise ajya kwa Radju i Gisozi, aho bemeranyije guhita bava mu Mujyi wa Kigali berekeza mu Ntara y’Iburengerazuba, by’umwihariko i Karongi, ari naho yafatiwe. Hari amakuru avuga ko bashoboraga kuba bari bafite umugambi wo kwambuka bakajya muri RDC, bagakomeza gukurikiranwa batari ku butaka bw’u Rwanda.
Uretse ibyo, iperereza ryagaragaje ko DJ Toxxyk yari yanyoye inzoga nyinshi cyane mbere y’iyo mpanuka. Amashusho yafashwe na camera zo mu kabari yerekana uyu musore amaze ijoro ryose anywa inzoga zikomeye, zirimo “shots” za liqueur, ibintu byemejwe n’abantu ba hafi ye.
Umwe mu bamuzi watanze amakuru yagize ati: “Amashusho aramugaragaza anywa inzoga nyinshi cyane, atari inzoga zoroheje. Ibyo bishobora gusobanura impamvu atibuka uko impanuka yabaye.”
Nk’aho bitari bihagije, nyuma y’iyo mpanuka, urugo rwa DJ Toxxyk rwarasatswe, hasanganwa ibiyobyabwenge, amakuru avuga ko na we yemeye ko yabikoreshaga. Nubwo ubwoko bwabyo butatangajwe ku mugaragaro, ibintu byongereye dosiye ye uburemere.
Ikindi cyongeye gukurura impungenge ni uko byagaragaye ko DJ Toxxyk atari afite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, bivuze ko yari atwaye imodoka binyuranyije n’amategeko, kandi yari yasinze. Ibi byombi ni amakosa akomeye mu mategeko agenga umutekano wo mu muhanda.
Abaganiriye na DJ Toxxyk bavuga ko yemeye ko atibuka na busa uko impanuka yabaye, bikekwa ko byatewe n’uko yari amaze igihe kinini mu kabari anywa inzoga.
Umunyamategeko waganiriye n’itangazamakuru yavuze ko iyo DJ Toxxyk atagerageza gutoroka, ahubwo akihutira kwiyereka Polisi no gutanga ibisobanuro ku byabaye, dosiye ye itari kugera ku rwego igezeho ubu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yemeje ko dosiye ya DJ Toxxyk yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha, anirinda gutangaza ibiyikubiyemo mu buryo burambuye, kubera ko iperereza rikomeje.
Iyi dosiye ikomeje gukurikiranwa cyane n’abatari bake, kubera uburemere bw’ibyaha biyirimo, izina rikomeye ry’uregwa mu myidagaduro, ndetse n’ingaruka zikomeye z’iyi mpanuka, by’umwihariko urupfu rw’umupolisi wari uri mu kazi.



