22.7 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomeImyidagaduroUrukundo rwigaragaje imbere y’abantu n’Imana: Umuraperi Shizzo AfroPopi arushinze n’umunyamakuru Tessy

Urukundo rwigaragaje imbere y’abantu n’Imana: Umuraperi Shizzo AfroPopi arushinze n’umunyamakuru Tessy

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Umuraperi Hakizimana Agappe uzwi cyane nka Shizzo AfroPopi n’umunyamakuru Kayitesi Yvonne (Tessy) bashyize akadomo ku rukundo rwabo, basezerana kubana nk’umugore n’umugabo mu bukwe bwitabiriwe n’abantu batandukanye b’ingeri zose.

Ni ibirori byabereye ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026, aho imihango yo kwiyakira yakorewe kuri Intare Conference Arena, hateraniye inshuti n’imiryango y’impande zombi. Byari ibyishimo byihariye byagaragazaga urukundo rukomeye rw’aba bombi n’intangiriro y’urugendo rushya rw’ubuzima bwo kubana.

Mbere y’ibi birori, Shizzo na Tessy bari babanje gusezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya ku wa 08 Mutarama 2026, bashimangira ko urukundo rwabo rushingiye ku mategeko no ku ndangagaciro z’ubwubahane.

Ku munsi w’ubukwe, Shizzo yagiye gusaba no gukwa mu muryango wa Tessy aherekejwe n’ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro n’itangazamakuru, barimo Babu wa Isiba TV, The Real Gasana uherutse gushyira hanze indirimbo Natinatina, Jojo Breezy n’abandi benshi.

Ku ruhande rwa Tessy, yaserukanye n’inshuti ze za hafi n’abo basanzwe bakorana, barimo Brandy bakorana ikiganiro This and That, Mutako uzwi muri City Maid, umunyamakuru wa RBA Mushishi Aimé Bauté, n’abandi batandukanye.

Ubwo Tessy yasohokaga aje kuramukanya n’abari baje kwifatanya n’imiryango nyuma y’uko bari bamaze guhana umugeni, yakiriwe n’ibihozo byaririmbwaga n’umuhanzi Munganyinka Alouette, mu gihe ibirori byasusurukijwe n’itsinda Indashyikirwa Iganze Gakondo, ryongereye ibyishimo n’umuco muri uwo munsi udasanzwe.

Ubukwe bwa Shizzo na Tessy bwasize isomo ku bakurikira imyidagaduro n’itangazamakuru, bwerekana ko urukundo rushobora guhuriza hamwe isi y’umuziki n’iy’itangazamakuru, rugashingira ku cyubahiro, ukwiyumvanamo n’umugisha w’abantu n’Imana.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here