Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagabo rikomeje gufata indi ntera mu Rwanda, nyuma y’uko raporo nshya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaje ko umubare w’abagabo bavuga ko bahohotewe wazamutse ku kigero gitangaje mu mwaka wa 2023/2024.
Iyo raporo igaragaza ko abagabo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryamenyekanye bavuye kuri 349 mu 2023, bagera kuri 2748 mu 2024, bivuze ko ryikubye hafi inshuro zirindwi mu mwaka umwe gusa. Aya makuru yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro bya buri munsi, aho benshi bibaza impamvu nyamukuru iri inyuma y’iri zamuka rikabije.
Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali baganiriye n’itangazamakuru bagaragaje ko iri hohoterwa rifite imizi mu bukene, gucana inyuma mu bashakanye, kubura ubwumvikane mu ngo no guhinduka kw’imibanire yo mu miryango.
Niyogakiza Eric yavuze ko ubukene ari imwe mu mpamvu zikomeye zituma abagabo bahohoterwa, cyane cyane iyo batakibasha kuzuza inshingano zo mu rugo. Yagaragaje ko iyo umugabo atakibasha gutunga urugo, ashobora gusuzugurwa n’umugore we, agateshwa agaciro ndetse agahindurwa igikoresho kidafite ijambo.
Ati “Urebeye ku bagabo badafite akazi ni ho bikunda kugaragara. Iyo ubana n’umugore udafite akazi ukagira inshingano utabasha kuzuza ku bijyanye n’imibereho, usanga umugore agusuzugura, ukaba uri imbwa, ukaba nta gaciro ufite mu rugo iwawe.”
Uwishaka Leatitia we yagarutse ku ihohoterwa ribabaza cyane abagabo mu marangamutima, aho yavuze ko hari abagore basambana ku ruhande bakabatera inda z’abandi bagabo, bakazigereka ku bagabo babo bakabategeka kurera abana batabyaye, ari na byo abona nk’ihohoterwa rikabije.
Ati “Inshuro nyinshi impamvu abagabo usanga abagore babakorera ihohoterwa, ushobora kuba uri umugore ufite urugo, umugabo ukamushyiraho abana wakuye ahandi ukavuga ko ari ab’uwo mugabo kandi atari abe. Agatangira arera umwana akamugeza mu myaka 20, umwana akazamenya ko umurera atari se nyuma. Iryo ni ihohoterwa abagabo baba bakorerwa.”
Iyakaremye Jean Claude we yavuze ko muri iki gihe hari abagore baca inyuma abagabo babo batabitewe n’ubukene, ahubwo ari imyitwarire mibi no kutagira indangagaciro zo kubaha urugo, akavuga ko na byo bigize ihohoterwa rikorerwa abagabo ariko rikunze gucecekwa.
Ku rundi ruhande, Umuhoza Kabarisa agaragaza ko hari abagabo na bo bitera ihohoterwa bakorerwa, bitewe n’uko baca abagore babo inyuma bakajya mu busambanyi, bigateza amakimbirane n’intonganya mu ngo.
Ati “Abagabo impamvu bari guhohoterwa muri iki gihe, nta bwumvikane buri mu ngo muri iyi minsi. Umugabo hari igihe ataha ananiwe, wamubwira uti ‘ese wareka tugakora igikorwa cyamvanye mu rugo’, akakubwira ngo ntabwo biri gukunda.”
Nubwo impamvu zitandukanye zitangwa, benshi bahuriza ku kuba ubukene bukabije, gucana inyuma mu bashakanye no kubura umuco wo kuganira no kumvikana mu muryango biri mu bituma ihohoterwa rikorerwa abagabo rikomeza kwiyongera.
Abasesenguzi bagaragaza ko n’ubwo abagabo bakunze gufatwa nk’abahohotera, hari n’abandi bagabo benshi bahohoterwa ariko bakicecekera bitewe n’umuco n’isoni zo kwemera ko bababaye.
Izamuka rikabije ry’iyi mibare ritanga ishusho nshya ku kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rikagaragaza ko atari ikibazo kigira ab’igitsina kimwe gusa, ahubwo ari ikibazo rusange gisaba ubukangurambaga, ubujyanama bw’imiryango n’ingamba zihamye zo kurinda icyubahiro n’uburenganzira bwa buri wese.



