29.8 C
Africa
Dinsdag, April 21, 2026
HomeUrukundoUmunsi umwe nyuma y’ubukwe, abageni bitabye Imana bazize impanuka ikomeye cyane yabereye...

Umunsi umwe nyuma y’ubukwe, abageni bitabye Imana bazize impanuka ikomeye cyane yabereye mu rugo.

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Mu gihugu cya Pakistan, haravugwa inkuru ibabaje cyane y’abenegihugu bapfiriye mu mpanuka yabereye mu rugo yatewe n’iturika rya gaz yo gutekesha, yabaye umunsi umwe gusa nyuma y’uko habaye ibirori by’ubukwe.

Polisi ya Pakistan yatangaje ko umugabo n’umugore bari bamaze iminsi mike bakoze ubukwe, bapfiriye mu nzu yabo ubwo icupa ryarimo gaz yo gutekesha ryaturikaga bari baryamye. Iyi mpanuka yabereye mu Murwa Mukuru, Islamabad, mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2026.

Nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano, byabaye Saa Moya z’ijoro ku isaha yo muri Pakistan, ni ukuvuga Saa Kumi ku isaha yo mu Rwanda. Icyo gihe, gaz yari imaze igihe isohoka mu icupa batabizi, yuzura mu cyumba cyose, bituma igera ku kigero iturika cyane.

Uretse aba bageni babiri, abandi bantu batandatu bari mu nzu, barimo abashyitsi n’abo mu muryango, na bo bahise bitaba Imana. Abandi bantu bagize amahirwe yo kurokoka bakomerekeye muri iyo mpanuka, bajyanwa kwa muganga kugira ngo bahabwe ubufasha bwihuse.

Iyi mpanuka yahitanye kandi nyina w’umugabo wari wakoze ubukwe n’abandi bo mu muryango we, bikomeza kongera uburemere bw’agahinda kageze ku miryango yabuze abayo.

Uretse guhitana abantu, iryo turika ryangije cyane inzu abageni bari batuyemo, ndetse rinangiza n’izindi nzu eshatu z’abaturanyi babo, aho zimwe zagwiriye abaturage bari bazirimo.

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi batangaje ko bahise bitabazwa, bakoresheje ibikoresho bigezweho n’imbwa zatojwe, mu gushakisha abantu bashobora kuba bagwiriwe n’inzu zasenyutse.

Umuyobozi wa Polisi Wungirije muri ako gace, Sahibzada Yousaf, yavuze ko ibikorwa by’ubutabazi byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, hagamijwe gukiza ubuzima bw’abari bagihumeka no gukuramo imibiri y’abari bapfuye.

Ku ruhande rwa politiki, Perezida wa Sena ya Pakistan, Yusuf Raza Gilani, yihanganishije imiryango yabuze abayo, avuga ko “ari isanganya rikomeye ryahinduye ibirori by’ibyishimo mo akababaro gakomeye cyane.”

Uyu muyobozi yibukije ko ingo nyinshi zo muri Pakistan zikoresha gaz yo gutekesha, ashimangira ko inzego zibishinzwe zigomba kongera ingamba zo kurinda abaturage impanuka nk’izi, binyuze mu gushyiraho no gukurikirana amabwiriza y’umutekano.

Yakomeje avuga ko hakenewe ubugenzuzi buhoraho ku bikoresho bya gaz bikoreshwa mu ngo, kugira ngo hirindwe impanuka zishobora guhitana ubuzima bw’abantu benshi.

Iyi mpanuka ikomeje guteza impungenge mu baturage ba Pakistan, aho benshi bagaragaje ko hakenewe ubukangurambaga n’amabwiriza akomeye ajyanye n’imikoreshereze ya gaz yo gutekesha, cyane cyane mu ngo zituwe n’abantu benshi.

Impanuka ya gaz yahitanye abantu umunani barimo n’abageni bari bamaze umunsi umwe bakoze ubukwe
Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here