31.1 C
Africa
Dinsdag, Maart 3, 2026
HomeImyidagaduroYavuye mu bukene bukabije agera ku rwego rwo kwigarurira Afurika_Urugendo rudasanzwe rwa...

Yavuye mu bukene bukabije agera ku rwego rwo kwigarurira Afurika_Urugendo rudasanzwe rwa Sat-B

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Uyu munsi, Sat-B abarirwa mu bahanzi b’Abarundi bakunzwe cyane mu karere k’Ibiyaga Bigari, ariko urugendo rwe rwo kugera kuri urwo rwego ntirwari rworoshye, nyuma y’icyubahiro n’intsinzi afite uyu munsi, hari inkuru y’ubuzima bwaranzwe n’ubukene bukabije, gusuzugurwa no kwihangana kudasanzwe.

Serivisi za Digital za Afrovera

Dufasha business n’imishinga kugaragara online bin yuze muri serivisi za digital zinoze kandi ku giciro gito cyane.

  • ✔ Gukora Website za business & companies
  • ✔ Posters & Graphic Design
  • ✔ Website Hosting & Domain
  • ✔ Gufungura YouTube Channels za business

Andikira kuri WhatsApp:

+254 700 852 479

Sat-B, amazina ye nyakuri akaba Bizimana Abubakar Kalume, yavukiye mu Ntara ya Cibitoke, akurira mu gace ka Kanyosha ku nkengero z’Umujyi wa Bujumbura, kazwi nk’ahatuwe n’imiryango ifite amikoro make. Mu buto bwe, ubuzima bwari bugoye ku buryo kubona ifunguro rya buri munsi byasabaga imbaraga nyinshi, ariko ntiyigeze areka inzozi ze zo kuzaba umuhanzi.

Mu 2002 ni bwo yinjiriye bwa mbere muri studio asohora indirimbo ye ya mbere, icyo gihe, kubona amafaranga yo kwishyura studio byari bigoranye cyane, bituma agenda n’amaguru ava muri Kanyosha ajya mu mujyi rwagati ashakisha amahirwe yo guhura n’abatunganya umuziki.

Mu ntangiriro z’urugendo rwe, Sat-B ntiyahuye n’inkunga ihagije, kuko yagiye ahura n’abantu bamwima amahirwe, abandi bakamufata nk’udafite aho agana. Yigeze no gusuzugurwa kubera imyambaro mike yari afite, kuko yambaraga ipantalo imwe igihe kirekire, ariko ibyo byose nti byigeze bimuca intege.

Ni muri urwo rugendo rutoroshye havutse izina Sat-B, risobanura “Satellite y’u Burundi”, rikomoka ku cyifuzo cye cyo kuba umuhanzi ugaragaza igihugu cye ku rwego mpuzamahanga binyuze mu muziki.

Nubwo atabashije kwiga amashuri menshi, Sat-B yiyigishije umuziki ku giti cye, yiga kuririmba, gutunganya indirimbo no kwitwara ku rubyiniro. Yagerageje injyana zitandukanye zirimo Zouk, Reggae, R&B, Hip-hop, Raggaeton ndetse na Amapiano, bituma umuziki we ugera ku bakunzi b’ingeri zitandukanye.

Uyu munsi, Sat-B ni umwe mu bahanzi bake b’Abarundi babashije gutungwa n’umuziki wabo. Indirimbo ze zikunzwe n’abantu babarirwa muri za miliyoni ku mbuga nkoranyambaga, ndetse amaze gutaramira mu bihugu bitandukanye bya Afurika n’u Burayi.

Ku myaka 37, Sat-B ni umubyeyi w’abana batatu b’abahungu. Akomeza gufata umuziki nk’ubutumwa bwo gutanga icyizere, asaba cyane urubyiruko kudacika intege no kudatinya , kuko yemeza ko nta kintu kidashoboka iyo hari ukwizera n’umurava.

Mu minsi iri imbere, ateganya igitaramo gikomeye i Bujumbura cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki, kizaba ari ikimenyetso cy’urugendo rudasanzwe rwubakiye ku kwihangana n’urukundo rw’umwuga.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here