23.2 C
Africa
Dinsdag, Maart 3, 2026
HomeImyidagaduroYkee Benda yahakanye amagambo ya politiki akakaye yamwitiriwe, asaba imbabazi ku byabaye

Ykee Benda yahakanye amagambo ya politiki akakaye yamwitiriwe, asaba imbabazi ku byabaye

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Umuhanzi w’Umunya-Uganda Wycliffe Tugume, uzwi cyane ku izina rya Ykee Benda, yahakanye yivuye inyuma amagambo ya politiki akakaye aherutse kumwitirirwa ku mbuga nkoranyambaga, aho yavugwaga ko ashyigikiye ihohoterwa n’iyicarubozo bikorerwa abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Serivisi za Digital za Afrovera

Dufasha business n’imishinga kugaragara online bin yuze muri serivisi za digital zinoze kandi ku giciro gito cyane.

  • ✔ Gukora Website za business & companies
  • ✔ Posters & Graphic Design
  • ✔ Website Hosting & Domain
  • ✔ Gufungura YouTube Channels za business

Andikira kuri WhatsApp:

+254 700 852 479

Abinyujije ku mbuga ze bwite no mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bumureberera mu muziki , Ykee Benda yagaragaje ko ayo magambo atigeze aturuka kuri we, haba mu magambo ye bwite cyangwa ku muntu uwo ari we wese wo mu itsinda rye rya hafi.

Uyu muhanzi yibajije impamvu hari imbuga zimwe na zimwe zo kuri internet, zirimo Pulse Uganda na Galaxy TV, zasohoye inkuru zimuvugaho amagambo atigeze avuga, ibintu byateje impaka n’impungenge mu bafana be no mu baturage muri rusange.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwe, bwagize bati:
“Hari inkuru yasohotse ku mbuga zimwe na zimwe ivuga amagambo atigeze aturuka ku muhanzi wacu cyangwa ku muntu uwo ari we wese wo mu itsinda rye. Nk’ubuyobozi, twatangiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo tumenye uko ayo makuru y’ibinyoma yashyizwe hanze.”

Ubuyobozi bwa Ykee Benda bwahise busaba imbabazi ku bantu byababaje byatewe n’izo nkuru zibeshya, bushimangira ko amagambo yamwitiriwe adahuye n’imyemerere, indangagaciro n’imyitwarire y’umuhanzi.

Bagize bati:“Birumvikana ko amagambo nk’ayo atashoboraga na rimwe guturuka kuri Ykee Benda. Dusabye imbabazi ku bantu bose byababaje byatewe n’iyi propaganda yamwitiriwe.”

Banasabye ko rubanda n’abafana batakwitiranya umuhanzi n’ibikorwa by’abantu bafite imigambi yo kumuharabika, bashimangira ko bazakomeza gukurikirana iki kibazo kugeza aho bamenyeye ukuri.

Iryo tangazo ryanasojwe n’ ubutumwa bwo kwihangana no kudacika intege, aho ubuyobozi bwe bwagaragaje ko n’ubwo isi yuzuyemo ibinyoma n’abantu bashaka gusenya abandi, Ykee Benda we akomeje urugendo rwe rwa muzika nta nkomyi.

Bati:“Tubayeho mu isi irimo umwijima n’abantu bashaka guharabika abandi, ariko Ykee Benda ntajya aho ari ho hose. Nta ntwaro igambiriye kumurwanya izigera imugiraho icyo imutwara.”

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here