26.5 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeImyidagaduroThe Ben azagaragara abaga inda ya Bruce Melodie mu mashusho y’indirimbo “Indabo...

The Ben azagaragara abaga inda ya Bruce Melodie mu mashusho y’indirimbo “Indabo zanjye”

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

 

Umunyamuziki Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ategerejwe mu mashusho adasanzwe y’indirimbo ye nshya “Indabo zanjye”, aho azagaragara yambaye imyambaro y’abaganga, ari mu gikorwa cyo kubaga inda ya Bruce Melodie.

Amakuru yizewe twamenye avuga ko ayo mashusho yafatiwe mu bitaro, hagamijwe gutanga ubutumwa bujyanye n’amagambo ari muri iyi ndirimbo, aho The Ben agaragara nk’umuganga ubaga inda y’umuntu ufite inda nini, bigasobanura ko ashaka kuvuga kuri Bruce Melodie.

Uretse ibizagaragara arimo kubaga inda, ayo mashusho ngo ashobora no kugaragaramo undi muntu werekana isura y’uwabaswe n’ibiyobyabwenge, bikaba bifatwa nk’igisubizo ku byo The Ben avuga ko Bruce Melodie yamwifuriza mu magambo ari muri iyo ndirimbo.

The Ben yagize ati:“Twafashe amashusho mu bitaro, ni ho twerekaniye igitekerezo cyo kubaga inda. Hari n’ibindi twashoboraga kugaragaza, nko kwerekana umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge, kuko hari amagambo atari meza yigeze kuvugwa.”

Iyi ndirimbo ije ikurikira igihe kirekire cy’amagambo n’ishotorana byagiye bigaragara hagati ya The Ben na Bruce Melodie, aho Melodie yigeze kuvuga amagambo akomeye atunga mugenzi we, harimo n’ayo kumukubita “agakoni ku nda”.

Ni mu gihe The Ben aherutse gutsindira igihembo cy’Umuhanzi w’Umwaka muri Isango na Muzika Awards 2025, ndetse akanahabwa igihembo cy’Umuhanzi wahize abandi muri Afurika y’Iburasirazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru muri AEUSA 2025.

Amashusho y’indirimbo “Indabo zanjye” ateganyijwe kujya hanze mu minsi ya vuba, mbere y’uko aba bahanzi bombi bahurira ku rubyiniro rumwe mu gitaramo “The New Year Groove” giteganyijwe ku wa 01 Mutarama 2026.

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here