21.5 C
Africa
Sondag, April 26, 2026
HomePolitikeBimwe mu bisubizo by’abatsinze amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatangiye...

Bimwe mu bisubizo by’abatsinze amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatangiye kwerekanwa

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Ibisubizo by’ibyavuye mu matora y’ejo kuwa gatatu tariki 20 Ukuboza byagaragaye kuva mu gitondo cyo ku wa kane mu bigo byinshi bikoreramo ibiro by’amatora i Kinshasa, mu gihe mu bindi bigo ibarura ry’amajwi ryari rikomeje. 

Mu kigo cya Notre Dame de Fatima aho ibikorwa byo gutora byatangiye bitinze, abakozi babishinzwe bari batangiye kumanika ibyavuye mu matora mu gitondo. 

Nko mu gace ka  Athénée de la Gombe kubarura byari biri gukorwa mu biro byinshi by’itora. Abatangabuhamya bari bategereje ko ibisubizo byerekanwa kandi bemeza ko amatora yagenze neza. 

Bamwe bagize bati: “Turangije gutora, twatangiye guhamagara izina rya buri mukandida maze umutangabuhamya umuhagarariye yandika umubare w’amajwi yabonye.” 

Icyakora, abandi batangabuhamya bavuze ko mu biro bimwe by’itora habaye ibitagenda neza mu ibarura nk’uko radio Okapi ibitangaza. 

Hari abagize bati: “Mu bindi biro, abakozi ba komisiyo y’amatora CENI ni bo bakoze ibyo kubarura byose ubwabo.  Banze ko indorerezi ndetse n’abatangabuhamya binjira.  Babaze, basezeranya kohereza ibisubizo birangiye”. 

Mu bindi biro, kubara byakomeje ku manywa yo ku wa kane.  Kuri uyu wa kane, mu biro byinshi, indorerezi n’abandi bantu birukiye ku biro by’amatora kugira ngo bamenye ibisubizo. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here