34.2 C
Africa
Maandag, April 20, 2026
HomePolitikeEse urupfu rwa Minisitiri Bugaga rufite aho ruhuriye na Leta y’u Burundi?...

Ese urupfu rwa Minisitiri Bugaga rufite aho ruhuriye na Leta y’u Burundi? Ibimenyetso bishya bikomeje guteza impaka

Date:

Related stories

spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Urupfu rwa Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho w’u Burundi, Gabby Bugaga, rukomeje guteza urujijo rukomeye no gukurura impaka ndende mu baturage, nyuma y’uko umurambo we ubonetse mu modoka ye mu gace ka Kivoga, komine Mutimbuzi, mu gitondo cyo ku wa 16 Mata 2026.

Nubwo ubuyobozi bw’u Burundi bwatangaje ko yishwe n’“impanuka itunguranye”, amakuru agenda ashyirwa ahagaragara n’imiryango itegamiye kuri Leta, harimo n’Umuryango FOCODE, agaragaza ibimenyetso byinshi bituma hibazwa niba koko ari impanuka, cyangwa niba hari ikindi cyaba cyihishe inyuma y’urupfu rwe.

FOCODE ivuga ko amakuru yakusanyije, ashingiye ku buhamya bw’abantu bari hafi ya nyakwigendera, agaragaza ko mbere y’urupfu rwe yari afite impungenge zikomeye ku mutekano we. Hari abemeza ko yari amaze iminsi agaragaza ko ashobora kugirirwa nabi, ndetse ko yari yaratangiye no gutegura uburyo bwo kuva mu gihugu akajya kuba mu mahanga, aho bivugwa ko yashakaga ubufasha bwo kugera i Burayi.

Amakuru akomeza avuga ko no mu ijoro rya nyuma mbere y’uko apfa, telefone ye yakoreshejwe mu buryo budasanzwe. Umwe mu bantu bavuganaga na we yemeje ko yahawe ubutumwa butari busanzwe mu mivuganire yabo, bituma hakekwa ko ashobora kuba atari we wari uyifite muri ayo masaha ya nyuma.

Ku bijyanye n’aho umurambo wabonetse, na ho haracyari urujijo rwinshi. Imodoka ye yasanzwe mu murima w’ibigazi, ahatari hafi y’umuhanda uhuza Bujumbura na Bubanza, kandi kugeza ubu ntiharamenyekana neza uko yahageze mu masaha y’ijoro. Ikindi, nta bimenyetso bifatika byagaragaye byerekana ko yari kumwe n’abamurinda cyangwa umushoferi, ibintu byongera gukomeza ibibazo ku byabaye.

Hari kandi amakuru y’uko mbere y’uko umurambo we uboneka, yari yagaragaye mu tubari tumwe two muri Bujumbura, bigatuma benshi bibaza uko yageze aho imodoka ye yasanzwe.

Uburyo umurambo we wabonetse na bwo bwateje impaka. Wari uri mu ntebe z’imbere z’imodoka uryamye neza, ukuguru kumwe gusohotse mu idirishya imiterere abahanga bavuga ko idahura n’impanuka zisanzwe z’imodoka. Ibi byatumye bamwe bakeka ko ashobora kuba yarishwe ahandi, hanyuma akazanwa muri iyo modoka.

Ikindi cyashimangiye ibyo bikekwa ni uko aho imodoka yari iri nta maraso yigeze ahaboneka, bigatuma benshi bemeza ko aho umurambo wasanzwe atari ho nyakwigendera yiciwe.

Imodoka ubwayo na yo ngo igaragaza ibintu bitari bisanzwe: hari ibice byangiritse mu buryo budasobanutse, ‘airbag’ ntiyigeze isohoka, ndetse n’urufunguzo rw’imodoka rwabonetse mu isakoshi aho kuba mu modoka, ibintu bikomeza kongera urujijo.

FOCODE inavuga ko hari amakuru ataremezwa yaturutse mu bitaro umurambo wajyanyweho, agaragaza ko hashobora kuba hari ibimenyetso by’amasasu ku mubiri wa nyakwigendera. Nubwo aya makuru ataremezwa ku mugaragaro, ashimangira akamaro ko gukora isuzuma ryimbitse kandi ryigenga ku murambo.

Nubwo ibi bimenyetso byose bikomeje kuvugwa no guteza impaka, ubuyobozi bw’u Burundi ntiburagira icyo butangaza ku iperereza ryimbitse kuri uru rupfu, ahubwo bukomeje gutsimbarara ku mvugo y’uko ari urupfu rutunguranye.

Ibi byatumye FOCODE n’abandi bakurikiranira hafi iki kibazo basaba ko hakorwa iperereza ryigenga, rifite ubushobozi n’ubwisanzure buhagije, kugira ngo ukuri ku rupfu rwa Gabby Bugaga kumenyekane, kandi hubahirizwe uburenganzira bw’abaturage bwo kumenya ukuri.

Gabby Bugaga yari aherutse kugirwa Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho mu Burundi muri Kanama 2025, ashyizweho na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here