Mu gihe ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bukomeje gutangaza ko buri gukora ibishoboka byose ngo umutekano ugaruke mu burasirazuba bw’igihugu, haracyavugwa ibikorwa by’urugomo bikomeje guteza impungenge abaturage, cyane cyane mu gace ka Bibogobogo muri teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru ava muri ako karere avuga ko mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki ya 06 Gicurasi 2026, abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo uzwi kandi nka Mai Mai, bayobowe n’uwitwa Nshoreyingabo, bagabye igitero mu muhana wa Bijanda bafite umugambi wo kunyaga inka z’Abanyamulenge bahatuye.
Abaturage batuye muri uwo muhana bavuga ko abo barwanyi bageze muri ako gace mu masaha ya nijoro batangira kurasa ku baturage ndetse n’abarindaga amatungo. Icyakora, bahise bahura n’ubwirinzi bw’abashumba n’abarinzi b’inka, bituma impande zombi zirasana mu gihe gito mbere y’uko abo bagizi ba nabi bahunga.
Amakuru yizewe aturuka muri ako gace avuga ko nyuma yo gusubizwa inyuma, abo barwanyi bahise bahungira mu bice bituwemo n’Abapfulero, ahazwi nka Kwasebasaza, batabashije gutwara amatungo bari baje kunyaga.
Umwe mu baturage wavuganye n’itangazamakuru yagize ati:
“Mai Mai ya Nshoreyingabo yateye Bijanda nijoro ishaka kwiba inka, ariko abashumba bari maso. Habayeho kurasana, hanyuma abo barwanyi barahunga berekeza Kwasebasaza. Banahunze basiga magazines eshatu zuzuye amasasu ya AK-47.”
Bivugwa kandi ko mu gihe cyo guhunga, abo barwanyi basize magazines eshatu z’imbunda zo mu bwoko bwa AK-47, ibintu abaturage bavuga ko bigaragaza uburyo bahunze bafite igihunga nyuma yo gusanga abaturage biteguye kwirwanaho.
Iki gitero kibaye mu gihe Bibogobogo bivugwa ko igenzurwa n’ingabo za FARDC zifatanyije n’abasirikare b’u Burundi. Ibyo byatumye bamwe mu baturage bibaza impamvu izo ngabo zitahagobotse abaturage ubwo icyo gitero cyabaga.
Hari abaturage bavuga ko kuba imitwe ya Mai Mai igikomeje kugaba ibitero muri ako karere ari ikimenyetso cy’uko ikibazo cy’umutekano kitarabona umuti urambye, nubwo ibikorwa bya gisirikare bimaze igihe bikorwa muri Fizi, Minembwe n’ahandi muri Kivu y’Amajyepfo.
Ibi bibaye kandi hashize igihe gito i Bibogobogo habereye ibiganiro byahuje abaturage n’abayobozi batandukanye, birimo Jacques Kongolo, umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi ushinzwe ibijyanye n’umutekano, wari kumwe na Général William Amuri Yakutumba wo muri Wazalendo.
Ibyo biganiro byari bigamije gushishikariza abaturage bo muri ako karere cyane cyane Abanyamulenge n’andi moko ahatuye gukomeza gushyigikira ubutegetsi bwa Kinshasa no kwizera ko umutekano uzasubira mu buryo.
Muri uwo mubonano, Jacques Kongolo yari yavuze ko Leta itazemera ko imitwe yitwaje intwaro ikomeza guhungabanya abaturage, ashimangira ko ibikorwa byo kunyaga amatungo no kwica abasivile bigomba guhagarara.
Ku ruhande rwe, Général Yakutumba nawe yari yijeje abaturage ko badakwiye gukomeza kubaho mu bwoba bwo kwamburwa amatungo cyangwa kugabwaho ibitero bya hato na hato.
Nubwo hari ayo masezerano n’ubutumwa bwa Leta, abaturage benshi bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bavuga ko bagifite impungenge zikomeye ku mutekano wabo. Bavuga ko imitwe ya Mai Mai n’abayifasha igikomeje kubashyira mu buzima bwo guhora bafite ubwoba.
Abatuye muri ako karere bavuga ko icyo bakeneye atari amagambo cyangwa amasezerano gusa, ahubwo ko bifuza kubona ibikorwa bifatika byatuma bongera gukora ibikorwa byabo bya buri munsi birimo kuragira no guhinga nta bwoba bwo kugabwaho ibitero nijoro.
Kugeza ubu, amakuru ava muri Bibogobogo akomeza kugaragaza ko umwuka mubi w’umutekano ugihari, aho abaturage benshi bavuga ko bakirara bari maso kubera impungenge z’ibitero bishobora kongera kugabwa muri aka gace kamaze igihe karangwamo amakimbirane ashingiye ku mutekano n’imibanire y’amoko atandukanye.





