29.4 C
Africa
Donderdag, Mei 7, 2026
HomePolitikeTshisekedi ashinja u Rwanda kwinjira muri FARDC, anaca amarenga kuri manda ya...

Tshisekedi ashinja u Rwanda kwinjira muri FARDC, anaca amarenga kuri manda ya gatatu

Date:

Related stories

spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), Félix Tshisekedi, yashinje u Rwanda kugira uruhare mu guhungabanya no gucengera mu ngabo z’igihugu cye, ibintu avuga ko byagize ingaruka zikomeye ku mikorere y’igisirikare cya FARDC mu burasirazuba bwa DRC. Yanatanze ibimenyetso by’uko ashobora gutekereza ku kwiyamamariza manda ya gatatu, mu gihe abaturage baba babimusabye.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatatu, kikaba ari cyo cya kabiri akoze kuva yongeye gutorerwa kuyobora igihugu mu 2023, Tshisekedi yavuze ko ikibazo cy’ikorwa ry’icengezamatwara n’ikorwa ry’ubutasi mu ngabo za DRC cyazihungabanyije bikomeye.

Yagize ati: “Namenye amakuru atari meza ku miterere y’ingabo zacu, cyane cyane ku rwego rw’icengerwa. Ingabo zarazambye kuva imbere mu gihugu ubwacyo.”

Kugeza ubu, nta gisubizo cya Leta y’u Rwanda kiratangazwa kuri ibyo birego bishya. BBC Gahuzamiryango yatangaje ko yandikiye umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda kugira ngo agire icyo abitangazaho.

Muri icyo kiganiro, Perezida Tshisekedi yavuze ko icyihutirwa kuri we mbere yo kuva ku butegetsi ari ukugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC binyuze mu nzira ya dipolomasi. Gusa yavuze ko u Rwanda rukomeje kubera inzitizi iyo gahunda.

Yanashinje u Rwanda kungukira mu mutungo kamere wa DRC, cyane cyane uw’amabuye y’agaciro, ndetse no kudindiza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe hagati ye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, i Washington mu Kuboza 2025.

Tshisekedi yagize ati: “Ibi bizafata igihe kuko u Rwanda rumaze imyaka myinshi rwungukira mu gusahura umutungo wa DRC. Ni na yo mpamvu ibiganiro bitinda.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, rwakomeje guhakana ibyo birego byo gusahura umutungo wa DRC, ruvuga ko narwo rufite umutungo kamere uhagije. Rwanahakanye kohereza ingabo ku butaka bwa DRC, nubwo rwemera ko rwashyizeho “ingamba z’ubwirinzi” ku mipaka yarwo.

Mu rwego rwa politiki y’imbere mu gihugu, Tshisekedi yabajijwe niba azubahiriza ihame ryo kuva ku butegetsi manda ye ya kabiri nirangira mu 2028.

Nubwo yavuze ko atigeze ateganya manda ya gatatu, yasobanuye ko ashobora kubitekerezaho mu gihe abaturage babyifuza.

Yagize ati: “Niba abaturage babinsaba, nzabyemera. Ariko ibyo ntibyashoboka hatabayeho kamarampaka.”

Perezida Tshisekedi yanagarutse ku bihano biherutse gufatirwa uwo yasimbuye, Joseph Kabila, n’Amerika, imushinja kugira uruhare mu gufasha imitwe yitwaje intwaro irimo AFC/M23.

Uyu mutwe wa AFC/M23 umaze igihe ugenzura imijyi ikomeye irimo Goma na Bukavu.

Tshisekedi yavuze ko ibiri kubera muri DRC ari “akajagari gakomeye”, anenga bamwe mu bahoze bafatwa nk’abazaniye igihugu impinduka binyuze muri demokarasi, ariko ubu bakaba barahindutse “abacukuzi b’imva z’igihugu.”

Mu kiganiro cyamaze amasaha arenga atatu, imbere y’abanyamakuru basaga 200 ndetse n’abamushyigikiye, Tshisekedi yumvikanishije ko igihe amatora ataha azaberaho kizaterwa n’uko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC kizaba gihagaze.

Yibukije ko Joseph Kabila nawe yigeze gusubika amatora imyaka ibiri mbere yo kuyakoresha mu 2018, ari na bwo ubutegetsi bwashyikirizwaga Tshisekedi watangajwe nk’uwatsinze ayo matora.

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here