23.9 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomePolitikeFARDC yabujije Wazalendo kwinjira mu mugi wa Goma bafite intwaro

FARDC yabujije Wazalendo kwinjira mu mugi wa Goma bafite intwaro

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Ubuyobozi Bukuru bw’isirikare cya FARDC bukorera muri Kivu y’Amajyaruguru, bwategetse Wazalendo kutinjira mu mujyi wa Goma bafite intwaro, ni icyemezo gifashwe nyuma y’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bakekwa ko ari bo babikora.

Amakuru yizewe agera kuri CorridorReports avuga ko Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Maj.Gen Peter Cirimwami Nkuba yabujije Wazalendo kugendana intwaro mu mujyi wa Goma.

Umutekano muri uyu mujyi uhana urubibi n’umujyi wa Rubavu ku ruhande rw’u Rwanda, ukomeje kuba ikibazo. Icyemezo cyo kubuza Wazalendo gutemberana intwaro muri Goma cyafashwe ku wa Gatanu.

Maj.Gen Peter Cirimwami yagize ati “Nyuma y’inama n’amakuru twahawe na sosiyete civile na Monusco, twafashe imyanzuro itandukanye. Ntabwo dushaka kongera kubona abakoranabushake barwanira igihugu (VDP) mu mujyi bafite intwaro, n’ibiro by’abakuriye bikwiye kujya kure y’abaturage.”

Bamwe mu bayobora umujyi wa Goma bari basabye ko abakora ibikorwa bihungabanya umutekano i Goma bahanishwa igihano kiruta ibindi, (icy’urupfu). Muri iki cyumweru hamaze kubarurwa abantu bagera kuri 12 bishwe mu bugizi bwa nabi bumaze iminsi bukorwa i Goma no mu nkngero zayo.

Ingezo z’umutekano ziherutse kwerekana abantu batandukanye bakekwaho kwica abantu no kwiba ibyabo, barimo abasirikare ba Leta ya Congo, FRADC n’urubyiruko rwahawe intwaro ruzwi nka Wazalendo.

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here