37.1 C
Africa
Dinsdag, April 21, 2026
HomeUbureziKigali: Umwarimu yandikiye ibaruwa umuyobozi w’ikigo yigishaho amugira inama kubera ibikorwa akorerwa...

Kigali: Umwarimu yandikiye ibaruwa umuyobozi w’ikigo yigishaho amugira inama kubera ibikorwa akorerwa n’uyu muyobozi byatunguye abantu benshi

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Umwarimu witwa Nshimiyimana James wo mu Ishuri rya GS Kabuga Catholic riherereye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, yandikiye umuyobozi w’ikigo amugira inama, amusaba guhagarika imyitwarire mibi idakwiye kuranga abayobozi, cyane cyane akunda kumugaragariza. 

Uyu mwarimu wandikiye umuyobozi we yavuze ko ibyo ashinjwa n’uyu muyobozi byo gusiba akazi ku itariki 14 Werurwe 2024, ari ibinyoma kuko ngo yahageze mu gitondo saa mbili agataha nimugoroba saa kumi n’imwe ndetse ko hari na Finger Print yakojejeho ibigaragaza, ahubwo ko uyu muyobozi yaba yarabikoze yigiza nkana cyangwa yarabeshye akamushinja ko yasibye. 

Uyu mwarimu avuga ko kubera ko yasanze atari mu bagombaga guhagararira ibizamini, yagiye kwa muganga isaha imwe hanyuma yoherereza ubutumwa ushinzwe amasomo nawe ayereka uyu muyobozi. 

Avuga ko kandi kuba uyu muyobozi yarahagaritse ibizamini abishaka, yarangiza akamusaba ibizamini bigaragaza ko yamukuye ku bagomba guhagararira ibizamini, ari ibyo yakoze ngo amutege umutego.  

Ati “Ibikorwa byanyu rero muyobozi, byo kumpoza ku nkeke, muntoteza buri munsi biragaragaza ko hari ikibyihishe inyuma cyagakwiye gusobanuka.” 

Nshimiyimana avuga ko yari akwiriye guhemberwa ko atsindisha abanyeshuri benshi mu isomo yigisha kuko benshi baza mu cyiciro cya mbere [Grade I] aho kumuca intege amutoteza kandi byagira ingaruka ku bana barera.  

Asoza iyi baruwa yanditse yasabye uyu muyobozi w’ikigo yigishaho, kureka gutoteza abarimu ayobora no kubagendaho ababuza amahoro. 

Icyakora hari andi makuru avuga ko uyu mwarimu wandikiye umuyobozi w’ishuri ibaruwa avuga ko yagiranye nawe ibibazo nyuma yo kumwima ibihumbi 20 yamugeneraga buri kwezi kuko yari afite ikindi kigo yigishaho. 

Mu gihe Umuyobozi wa GS Kabuga, Jean Bosco Nkurunziza, yabwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko gusaba ibisobanuro uyu mwarimu byakorwaga mu rwego rwo kumwotsa igitutu kugira ngo adakomeza kwica akazi ke, kuko yari akomeje kukica bitewe no kuba yari afite irindi shuri yakoraga ikiraka cyo kwigisha, bityo ugasanga kuri kiriya kigo ntabwo aboneka ngo akore akazi ke neza. 

Deregiteri Nkurunziza yagize ati “Hari n’aho twamuburaga, tukamuhamagara, tukamubaza tuti ‘uri he ko tukubuze mu ishuri?’. Hanyuma bigaragara ko adashobora gukorera ahandi, ari gukora n’iwacu, ntabwo byari gushoboka kuko twamucanagaho umuriro kugira ngo akore.” 

Uyu muyobozi wa GS Kabuga avuga ko uyu mwarimu yaje kumesa kamwe akemera guhagarika ibiraka yajyaga ajya gukora mu rindi shuri, agakomeza kwigisha muri iri rya GS Kabuga, ndetse ngo uko biri abana bavuga ko bigishwa neza noneho. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here