25.7 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomePolitikeMpayimana Philippe wifuza guhatanira kuyobora u Rwanda yatangaje gahunda y’intambwe izamuganisha ku...

Mpayimana Philippe wifuza guhatanira kuyobora u Rwanda yatangaje gahunda y’intambwe izamuganisha ku kuba Umukandida

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Mpayimana Philippe wigeze kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, agatsindwa ku majwi 0,7%, akaba yifuza kongera kwiyamamaza, yatangaje gahunda yo gutangira gusinyisha abashyigikira Kandidatire ye. 

Mpayimana Phillipe wiyamamaje mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2017, aherutse kwemeza ko azongera akiyamamaza mu matora y’uyu mwaka azaba muri Nyakanga 2024. 

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, iherutse guhamagarira abifuza kuzaba abakandida bigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite kujya gushyikira impapuro zo gusinyisha abashyigikiye kandidatire zabo mu Gihugu hose, aho haba hakenewe abantu 600. 

Iki gikorwa cyo kujya kwakira izo mpapuro z’abifuza kuzaba Abakandida bigenga, cyari giteganyijwe kuva tariki 15 Mata 2024, mu gihe gusinyisha byo byatangiye tariki 18 Mata. 

Mpayimana Philippe uherutse kwemeza ko azongera kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yatangaje ko iki gikorwa we azagitangira kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata 2024. 

Mu butumwa Mpayimana Philippe yatanze nkuko iyi nkuru ducyesha RADIOTV10 ikomeza ibivuga, yagize ati “Nejejwe no kumenyesha Abanyarwanda ko dutangira guhera ku wa Kane ku wa 25 Mata 2024 gahunda yo gusinyisha abashyigiye Demokarasi, abemerera Mpayimana Philippe gutanga kandidature mu matora y’Umukuru w’Igihugu.” 

Mpayimana Philippe yatangaje kandi ko ari we ubwe ndetse n’abandi babiri bari kumufasha bazagera ku baturage mu gushaka abamusinyira. Ati “We ubwe cyangwa intumwa ze, bazabageraho mu Turere ku buryo bukurikira.” 

Iki gikorwa kizajya kiba mu masaha y’igitondo n’ikigoroba, kizatangirira mu Turere twa Gasabo na Kicukiro kuri uyu wa 25 Mata 2024, gikomereze mu Turere twa Nyarugenge na Kamonyi ku wa 26 Mata 2024, Rulindo na Komonyi, kibe tariki 27 Mata 2024. 

Iki gikorwa cyo gusinyisha abashyigikiye Kandidatire ya Mpayimana Philippe kizakorwa mu minsi 15, kizasozwa tariki 09 Gicurasi 2024, kizasorezwa mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke. 

Mu matora ya 2027, Mpayimana Philippe wari Umukandida wigenga wagize amajwi ya kabiri, yari yagize 0,73% akurikiye Perezida Paul Kagame watsinze aya matora ku majwi 98,79%, mu gihe Dr Frank Habineza w’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, we yari yagize amajwi 0,48%. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here